RFL
Kigali

Amakimbirane akomeje gukoma mu nkokora Umuryango w’Abibumbye wizihiza imyaka 75

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:22/09/2020 6:23
0


Kuri uyu wa Mbere ni bwo Isi yose yizihizaga imyaka 75 Umuryango w’Abibumbye umaze ushinzwe. Nk'uko byagakwiye kugenda, uyu munsi wagombaga guhuriza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ku cyicaro cy’uyu muryango, i New York mu nteko rusange ariko si ko byagenze kubera icyorezo cya COVID-19.



Kuri iyi Yubire y’imyaka 75 Umuryango w’Abibumbye umaze ushinzwe, igitekerezo cy’uko uyu muryango washyira imbere amavugururwa muri wo gikomeje kugarukwaho n’abanyamuryango bawo. Iyi yubire isanze uyu muryango ukomejegutungwa agatoki ko hari bimwe mu bibazo mpuzamahanga ukomeza kurebera kandi byugarije isi.

Kwizihiza imyaka 75 Umuryango w'Abibumbye umaze ushinzwe byakozwe ku nsanganyamatsiko igira iti:"Ejo hazaza twifuza,Umuryango w'Abibumbye twifuza". 

Twakwibukiranyako iyi sabukuru yagombaga guhurirana n’inteko rusange y’uyu muryango. Iyi nteko rusange ntizaterana nkuko byari bisanzwe ahubwo abakuru b’ibihugu na za guverinoma. Aba bayobozi bakuru b’ibihugu; buri wese azageza ijambo ku banyamuryango binyuze mu mashusho yafatiwe mu gihugu cye nuko atangarizwe mu cyumba cy’inteko rusange igomba kuba irimo abahagarariye ibihugu byabo mu Muryango w’Abibumbye.

Nkuko tubikesha urubuga rw’uyu muryango, mu gihe hizihizwa iyi myaka 75, uyu muryango uratabaza ko amahanga yose yagira icyo akora muri ibi bihe bitoroshye isi irimo. Uru rubuga rukomeza rwerekana bimwe mu bibazo bikomeye byugarije isi harimo: amakimbirane hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bushinwa, icyorezo cya COVID-19, intambara hirya no hino, imihindagurikire y’ikirere, ubukungu butifashe neza ndetse n’ibindi.

Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, Antonio Guteres yatangaje ko igishyizwe imbere atari uko isi yayoberwa hamwe, ahubwo ko igikenewe ari uko yajya ishakira hamwe ibisubizo biyugarije.

Kuri uyu wa mbere kandi hirya no hino mu bihugu hagiye hizihizwa iyi yubire mu buryo butandukanye. Mu Rwanda uyu muhango witabiriwe na Nyakubahwa Minisiteri w’Intebe, Dr.Eduard Ngirente ndetse na bamwe mu bayobozi bahagarariye ibikorwa by’uyu muryango.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND