RFL
Kigali

Chelsea 0-2 Liverpool: Sadio Mane yigaragaje mu mukino Kepa atanga Lampard

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/09/2020 21:42
0


Ikipe ya Chelsea itsinzwe na Liverpool ibitego 2-0 mu mikino w'umunsi wa kabiri wa shampiyona y'u Bwongereza.



Ni umikino watangiye ubona ko ikipe ya Chelsea yatinze kwinjira mu mukino kuko ikipe ya Liverpool yageraga imbere y'izamu rya Kepa inshuro nyinshi ugereranyije n'uko ikipe ya Chelsea yatakaga. 

Igice cya mbere cyaranzwe no kwigana ku batoza bombi kuko nta n'ibikorwa bihambaye byabonetse usibye igice cya mbere cyenda kurangira umukinnyi Christensen yaje guhabwa ikarita itukura gusa bitagize icyo bihindura kuko igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.


Thiago Alcantara yakinnye umukino we wa mbere muri Liverpool

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi ubona ashaka ukuntu yabona igitego hakiri kare, ari nabyo byatumye ku makosa ya Kepa umuzamu urindira Chelsea ku munota wa 50 yaje gutera umupira nabi akawushota Sadio Mane wahise awufunga neza cyane atera mu izamu igitego cya mbere kiba kirabonetse.

Bidatinze ku munota wa 54 Sadio Mane nanone yaje gutsinza igitego cya kabiri n'umutwe ku burangare bwa ba myugariro ba Chelsea ubona ko bari bananiwe kwinjira mu mukino neza.


Bidakunze kubaho Jorginho yahushije penariti

Ku munota wa 75 Jorginho yahushije penariti ku mahirwe Chelsea yari igize ngo nibura irebe ko yakwishyura umwenda w'igitego kimwe ibindi bikaza nyuma. Iminota 90 yarangiye nta zindi mpinduka zibaye ikipe ya Liverpool itwara amanota atatu itsinze Chelsea ibitego bibiri ku busa.

Ibisasu bigana mu izamu rya Chelsea byihutaga cyane








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND