RFL
Kigali

Buri mudugudu mu Rwanda ugomba kugira ikibuga cy'umupira– Minisitiri Munyangaju

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/09/2020 17:28
0


Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko kugira ngo himakazwe umuco wa siporo uhereye mu bakiri bato, byibura muri buri mudugudu hagomba kuba ikibuga cyo gukiniraho.



Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabye kuri uyu wa gatanu tariki 18 Nzeri 2020, Minisitiri Munyangaju yahishuye ibanga ryatuma umusaruro urambye uboneka mu mikino itandukanye, byanagira ingaruka nziza ku makipe y’igihugu.

Uyu muyobozi yatangaje ko umusaruro mwiza utizana, ahubwo utegurwa kandi gutegura kwiza guhera mu bakiri bato, kandi kugira ngo bishoboke bisaba kuba bafite ibibuga byo gukiniraho.

Nka Minisiteri bifuza ko byibura muri buri mudugudu wo mu Rwanda hakwiye ikibuga abantu bidagaduriraho, abana bato bakabona uko bakura bakunda siporo ndetse banayikora.

Yagize ati “Ibikorwa remezo tubyifuza ahantu hose mu midugudu, ku buryo buri muntu wese bitazagira ikiguzi na kimwe bimusaba cyaba icy’amafaranga cyangwa ibindi, aho kuri ubu hari aho umuntu ajya bikamusaba kwishyura “.

Minisiteri yifuza ko mu mudugudu haba hari ikibuga buri muntu afiteho uburenganzira, igihe ashakiye akidagadura kandi bikaba byafasha cyane abakiri bato kuzamura impano zabo mu mikino itandukanye.

Minisitiri Munyangaju yatangaje ko byatanga umusaruro mwiza buri mudugudu ufite ikibuga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND