RFL
Kigali

Imikino izasubukurwa mu kwa 10, Sitade 3 zikomeye zirimo i ya Gahanga ziratangira kubakwa vuba - Ikiganiro na Minisitiri Munyangaju - VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/09/2020 16:27
0


Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko imyitozo ihuza abantu benshi izasubukurwa mu Ukwakira, anatangaza ko bari muri gahunda yo kubaka Sitade ya Gahanga n’iya Nyanza, bakanavugurura Sitade Amahoro ikajya ku bushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2020, mu nzu y’uruganiriro ya Kigali Arena, Minisitiri wa Siporo, Madame Munyangaju Aurore Mimosa yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, ahanini cyari kigamije kurebera hamwe ubuzima bwa siporo muri iki gihe, ibikorwa byakozwe muri iki gihe cya COVID-19, ibiteganywa kugira ngo ubuzima bwa siporo bugaruke, amakipe yitabire amarushanwa mpuzamahanga ndetse n’ishusho y’iterambere rya siporo hakubiyemo n’ibikorwa remezo.

Minisitiri Munyangaju yatangaje ko mu kwezi gutaha bagiye gufungura imyitozo ya benshi kugira ngo ikipe y’igihugu ndetse n’amakipe azasohokera u Rwanda mu mikino itandukanye abashe kwitegura ayo marushanwa hakiri kare, gusa ntabwo abafana bemerewe kuyitabira kuko igihe bazakomorerwa kizatangazwa. Yagize ati “Bitarenze intangiriro z’ukwa 10 imikino n’amarushanwa biraza gutangira, amakipe yitegure imikino mpuzamahanga”.

Mu cyumweru gishize, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryasohoye amabwiriza y’uburyo amakipe azitwara mu gihe imikino izaba isubukuwe, harimo no kuba amakipe yose agomba gusuzumisha abakozi bayo bose barimo n’abakinnyi. Minisiteri ya Siporo yavuze ko izicara igasuzuma amabwiriza yagiye atangwa na buri Federasiyo, ubundi ikaba yayanoza cyangwa ikayemeza.

Uyu muyobozi kandi yanaboneyeho umwanya wo gutangaza ko mu Ukuboza Sitade Amahoro izatangira kuvugururwa, igasubirwamo aho izava ku bushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20, ikajya ku bushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 kandi bicaye neza nta nkomyi.

Ntabwo ari Stade Amahoro izavugururwa gusa kuko na Petit stade nayo izavugururwa ikava ku bushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 3, ikajya ku bushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 5.

Iyi Minisiteri kandi yatangaje ko ifite muri gahunda ya vuba kubaka Sitade 2 nshya zigezweho, harimo Sitade ya Gahanga izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi nkuko byagiye bitangazwa ndetse na Sitade ya Nyanza.

Minisitiri Munyangaju yasobanuye ko impamvu Sitade ya Gahanga itahise yihutirwa kubaka ari uko bari bakiri mu biganiro n’abashoramari kandi ko ibiganiro byarimo bigenda neza hahita hazamo COVID-19, gusa mu gihe cya vuba barasubukura ibiganiro.

Minisiteri ya Siporo kandi yaboneyeho umwanya wo gutangaza ko ikipe ya PSG ifitanye amasezerano y’imikoranire n’u Rwanda, yamaze kwemeza ko irerero (Academy) ryayo izashinga mu Rwanda rizaba riherereye mu karere ka Huye, ndetse hakaba haratangiye gahunda yo gushaka abazakorana nayo, nk’abatoza n’abandi.

Minisitiri Munyangaju yatangaje ko imikino izasubukurwa mu Ukwakira 2020

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shemamaboko Didier

Abanyamakuru bari babukereye bitabiriye ikiganiro na Minisitiri wa Siporo

IKIGANIRO KIRAMBUYE NA MINISITIRI MUNYANGAJU

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND