RFL
Kigali

Alyn Sano yahishuye uko yikuye muri Label agiye kujya muri Amerika n’impanuro yahawe na Lokua Kanza-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2020 15:33
0


Umuhanzikazi Shengero Aline Sano [Alyn Sano] uherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Perimana” yatunganyijwe na Papa Emile, yahishuye ko mu mwaka wa 2016 yikuye kuri Label arangamiye buruse ya Kaminuza yigagamo yari gutuma ajya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Alyn Sano ni umwe mu bahanzikazi bafite impano idashidikanwaho na buri umwe. Mu gihe cy’imyaka irenga itatu amaze mu muziki, yakoze indirimbo nziza ashyigikiwe n’ubuhanga afite mu kuririmba ‘Live’. 

Ni umukobwa wigara rito uvuga ko yakuriye muri korali yo mu kigo cy’amashuri yizemo i Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, hari mu 2015. Iyi korali yabaye intangiriro y’urugendo rwe rw’umuziki kugeza n’ubu. Ndetse mu gihe cya 'Guma mu Rugo' yakumbuye ibihe byiza yagiriyemo n’ukuntu yari umwe mu batozaga kuririmba.

Mu rwego rwo kwiyibutsa inshuti ze zo muri korali ajya anyuzamo akajya kuririmbana nabo. Nta mpamvu yihariye yatumye ava muri korali, gusa asobanura ko ‘icyo umuntu azaba baragendana’.

Akimara kuva muri korali yatangiye amasomo muri Kaminuza ya Akilah Institute. Impano ye akomeza kuyirera aririmba indirimbo zitandukanye mu buryo bwa 'Live' mu birori no mu bitaramo. Impano ye yaje kubengukwa na Bagenzi Bernard Umuyobozi wa Label yitwa Incredible Records basinya amasezerano y’imikoranire y’imyaka itatu.

Aganira na UWERA Ange umunyamakuru wa INYARWANDA, Alyn Sano yavuze ko iyi Label yayibayemo amezi atandatu nta gikorwa nta kimwe cy’umuziki arakorerwa, bihurirana n’uko muri Akilah bari bamubwiye ko ashobora kubona buruse yo kwiga kaminuza muri Amerika.

Avuga ko yahise atangira ibiganiro na Producer Bagenzi kugira ngo ave muri Label ye, ashyira imbaraga mu masomo ye. We na Bagenzi bemeranyije gusesa kontaro, yewe ngo ntacyo yagombaga Bagenzi kuko ntacyo bari bagakoze.

Ati “Ntabwo yigeze angora. Ni umuntu mwiza abamuzi baramuzi…Yarambwiye ati 'nta kibazo n’ubundi ntabwo najya ku kurushya nta kintu twakoze’. Ntabwo ntigeze nkutakazaho ibintu byinshi ngo mvuge ngo wabinyishyura’. Nta kibazo wowe igendere tumeze neza nta kibazo.”

Alyn avuga ko kuva icyo gihe atongeye gukorana na Label, ndetse ngo yasinye muri Incredible nyuma y’uko hari izindi ebyiri zamushakaga. Yavuze ko kujya muri Amerika bitakunze, akomeza amasomo ye muri Akilah n’urugendo rwe rw’umuziki kugeza n’ubu.

Alyn Sano yaduhishuriye uko yikuye muri Incredible Records

Uyu mukobwa avuga ko mu mpera za 2019, yagize amahirwe yo kuba umwe mu batekerejweho n’abategura irushanwa rya The Voice Afrique Francophone bamusaba kohereza amashusho amugaragaza aririmba indirimbo yihitiyemo.

Yavuze ko abifashishijwe n’umusore witwa Andre yohereje amashusho ya mbere ntiyashimwa bitewe n’uko yasaga nabi, arongera yohereza andi ya kabiri ari nayo yatumye atsinda.

Avuga ko indirimbo yatumye atsinda yitwa 'Greatest Love of All' ya Whitney Houston. Ni indirimbo avuga ko asanzwe akunda, ndetse ngo iyo ayiririmba yumva aguwe neza, kandi ngo ifite ubutumwa bwiza. Iyi ndirimbo mu gihe cy’imyaka 10 imaze kuri Youtube, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 171.

Alyn Sano akomeza avuga ko ahagaze ku rubyiniro rw’irushanwa ry’umuziki rya The Voice Afrique Francophone yumvaga ari nk'inzozi kuko atigeze atekereza ko umunsi umwe azaba ahari. Yavuze ko yabibonaga nk’iyerekwa, ariko kandi bikamuha umukoro w’uko agomba gutsinda, kuko ariyo ntego yajyanye. 

Alyn yavuze ko kimwe mu byo abantu batamenye, ariko uko nta muntu uhatanye muri iri rushanwa wari wemereye kuvuga ko arihatanyemo. Ndetse ngo nta muntu wagiraga uruhare mu kwihitiramo indirimbo aririmba, kuko buri wese wabaga uhatanye yahabwaga urutonde rw’izo atoranyamo.

Alyn avuga ko atigeze agorwa no guhitamo indirimbo kuko hafi ya zose yari azizi. Ati “Njyewe zose nari nzizi kubera ko akazi kanjye n’ubundi nari nsanzwe nkora ni ako kumenya indirimbo hafi ya zose ziba ku Isi. Nta ndirimbo n’imwe nahisemo ntari nzi. Ariko hari ukuntu uhitamo indirimbo utashakaga kuririmba.”

Alyn yavuze ko irushanwa rya The Voice Afrique Francophone, ryamufashije kongera gutekereza ku rugendo rwe, ahanini biturutse ku magambo yabwiwe n’umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lokua Kanza wari mu kanama nkemurampaka.

Uyu mukobwa yavuze ko Lokua Kanza yamubwiye ko akwiye guharanira kuba umuhanzikazi usohora amarangamutima y’ibyo aririmba, kuko ari byo binogera abamureba. Ati “Yarambwiye ati ‘Rero icya mbere si ukuba umuhanga mu kuririmba, ahubwo ni uburyo ugaragara neza ubutumwa uririmba’.”

Akomeza amubwira ati “Kubera ko ku Isi hariho abahanga benshi baririmba. Ugiye mu irushanwa avuga ngo ngiye gutsindisha ubuhanga, byakugora kuko ntabwo ari wowe wenyine muhanga. Ahubwo ugomba kugaragaza ubusobanuro bw’ibintu uri kuririmba.”

Alyn avuga ko Lokua yamubwiye ko umuhanzi mwiza akora uko ashoboye ibyo aririmba akabigaragaza, kugira ngo wa muntu ari kuririmbira nawe yisange muri iyo Isi aba ashaka ko yinjiramo.

Uyu muhanzikazi avuga ko ibi yabibwiwe na Lokua ari kumwe n’abandi bari bahatanye. Ngo Lokua, yababwiye ibintu byinshi, ariko ngo iki ni cyo gikomeye yasigaranye ashingiye ku kuba n’ubundi yari asanzwe abibwirwa n’abantu benshi.

Alyn Sano avuga ko abantu batandukanye bagiye bahura barimo n'aba Producer bagiye bamubwiye ko ari umuhanga, ariko kandi bakamusaba ko mu ijwi rye aririmba ashyiramo amarangamutima kugira ngo yiyegurire umwumva ntumurebe.


Alyn Sano wasohoye amashusho y'indirimbo 'Perimana' avuga ko Lokua Kanza yamugiriye inama yatangiye gukenyereraho mu rugendo rw'umuziki we

Kanda hano urebe amafoto ya Alyn Sano:

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ALYN SANO

REBA HANO 'PERIMANA' INDIRIMBO NSHYA YA ALYN SANO


VIDEO: Aime Filmz - InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND