RFL
Kigali

Arasaba Davido kumurenganura nyuma yo kwirukanwa azira kwakira $100 yamuhaye ku kibuga cy’indege

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:18/09/2020 12:26
0


Mu gihugu cya Nigeria ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye Videwo igaragaza umugabo usaba umuhanzi Davido kumurenganura nyuma y’uko yirukanwe mu kazi azira amadorali ijana ($100) yamuhawe ku kibuga cy’indege nk’ishimwe.



Ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria hacicikanye videwo igaragaza umugabo utamenyekanye izina rye, asaba umuhanzi Davido kumurenganura nyuma yo kwirukanwa mu kazi yakoraga ku kibuga cy’indege azira kwakira amadorali ijana ($100) nk’ishimwe, ni ukuvuga agera ku bihumbi hafi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu byumweru bike bishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria hacicikanye videwo igaragaza uyu mugabo ahabwa na Davido amadorali ijana ($100) ni ukuvuga agera ku bihumbi 38,000 by'amaNaira akoreshwa muri Nigeria. Iyi videwo yaje kugera ku bakoresha b’uyu mugabo ntibabyakira neza bafata icyemezo cyo kumwirukana mu kazi.

Uyu mugabo avuga ko nta mafaranga yigeze asaba Davido. Yakomeje avuga ko ari umufana w’uyu muhanzi, bityo ubwo Davido yageraga ku kibuga cy’indege aho yakoraga yahise ajya kumusuhuza nyuma nibwo yahawe aya mafaranga.

Yakomeje avuga ko afite umugore n’abana agomba kwitaho, bityo asaba Davido kugira icyo amufasha ngo arenganurwe. Kuri we avuga ko Davido yamufasha kuvanwaho icyasha yatewe no gukekwa ko yamusabye amafaranga kuko inshuti ze, umuryango we ndetse n’abaturage ba Nigeria bamwizera ko atigeze amusaba amafaranga nkuko abakoresha be babifashe.

Mu gihugu cya Nigeria hakunzwe kuvugwa umuco wo gusabiriza ku bibuga by’indege, aho abaturage bo muri icyi gihugu basabye leta kugira icyo ikora kuri icyi kibazo. Muri urwo rwego, abakozi bo ku bibuga by’indege basabwe gucika kuri uyu muco utari mwiza wo gusaba abagenzi amafaranga.   

Src: Legit

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND