RFL
Kigali

Miss Uganda ntizaba uyu mwaka! Oliver Nakakande azagumana ikamba

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:18/09/2020 10:11
0


Amarushanwa y’ubwiza ku rwego rw’igihugu muri Uganda 'Miss Uganda' ntakibaye uyu mwaka kubera icyorezo cya Covid-19 cyabikomye mu nkokora. Ibi bihaye amahiwe Olivier Nakakande kugumana ikamba kugeza umwaka utaha.



Miss Uganda iba buri mwaka uwatsinze agahagararira Uganda mu marushanwa y’ubwiza ku rwego rw’isi “Miss World”. Ariko, kubera COVID-19, irushanwa ry'uyu mwaka ntirizaba ibisobanuye ko uwari ufite ikamba rya Miss Uganga 2019, Oliver Nakakande azagumana ikamba kugeza igihe bizasubukurirwa akaritanga.

Mind Your Business”-Miss Uganda 2019 Oliver Nakakande Tells Off Critics  'Doubting Her Beauty' | Chano8

Icyemezo cyo guhagarika iri rushanwa muri Uganda cyatangajwe n’umwe mu baritegura akagiramo n’uruhare rukomeye, Brenda Nanyanjo, nyuma gato yuko amarushanwa menshi y'ubwiza mu bihugu bitandukanye atazaba. Bibaye ku nshuro ya kabiri Miss Uganda itazabaho mu gihe cy'imyaka 4 gusa.

Ibihugu binyuranye bihagaritse irushanwa rya Miss, nyuma y’aho ubuyobozi butegura irushanwa rya Nyampinga w'Isi (Miss World) butangaje ko uyu mwaka iri rushanwa ritabaza kubera icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije isi muri rusange. Julie Morley Umuyobozi Mukuru wa Miss World Organization avuga ko icya mbere ari ukwirinda ukarinda n’abandi muri ibi bihe bya Covid-19.

Oliver Nakakande crowned Miss Uganda 2019

Oliver Nakakande Crowned Miss Uganda 2019

Olivier Nakakande azagumana ikamba rya Miss Uganda 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND