RFL
Kigali

Nigeria: Itegeko ryo guca ubugabo abasambanya abana ryashyizweho umukono na Guverineri

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:17/09/2020 13:57
0


Mu minsi ishize nibwo mu gihugu cya Nigeria abaturage bigaragambije basaba Leta kugira icyo ikora ku bagabo bafata abana ku ngufu. Kuva iyo myigaragambyo yaba inzego zitandukanye za Leta zahise zitangira kureba uko icyo kibazo cyakemurwa. Ku ikubitiro Leta ya Kaduna yemeje ko abagabo bagomba kujya bakebwa udusabo tw'intanga.



Nk'uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza kuri ubu Guverineri wa Leta ya Kaduna iri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria yashyize umukono ku itegeko riteganya ibihano bikomeye ku bagabo bahamwe n'icyaha cyo gufata abagore ku ngufu.Ibi akaba yabyemeje aciye kuri Twitter aho yavuzeko koko yashyize umukono kuri iryo tegeko.

Iri tegeko ryashyizweho umukono na Guverineri Nasir Ahmad el-Rufai, riteganya gukuraho udusabo tw'intanga-ngabo ndetse n'igihano cy'urupfu ku bahamwe no gufata ku ngufu abana b'abakobwa bari munsi y'imyaka 14 y'amavuko. Ariko mu gihe uwafashwe ku ngufu afite imyaka irenga 14, itegeko riteganya ko uwahamwe no kumufata ku ngufu acibwa udusabo tw'intanga ndetse agafungwa burundu.

Ni mu gihe ab'igitsinagore bakuze bahamwe n'icyaha cyo gufata ku ngufu umwana bazajya bakatwa uduheha dutwara intanga-ngore (Fallopian tubes) ndetse bahabwe igihano cy'urupfu. Mu gihe uwafashwe ku ngufu atagejeje ku myaka 14 y'amavuko, hazajya hacyenerwa na raporo yo kwa muganga kugira ngo ishimangire ibyo birego byo gufatwa ku ngufu.

Ikindi kiyongera kuri ibi bihano ni uko abafata abana ku ngufu bazajya banashyirwa mu gitabo cyabugenewe kandi banatangazwe mu bitangazamakuru. Mu cyumweru gishize, abadepite bo muri leta ya Kaduna bari batoye bemeza uwo mushinga w'itegeko. Ubu Kaduna ni yo leta yonyine mu zigize Nigeria ifite itegeko nk'iryo rihana icyaha cyo gufata ku ngufu.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND