RFL
Kigali

Singapore irateganya gutangiza ingendo zo mu kirere zitagira iyo zigana

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:17/09/2020 8:44
0


Kuva mu kwa 3, ingendo nyinshi zo mu kirere zagiye zisubikwa hirya no hino ku isi kubera icyorezo cya COVID-19. Nk’ibindi bigize ubukungu bw’isi, amasosiyete y’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege na yo yakomwe mu nkokora n’iki cyorezo. Muri uku kwezi k'Ukwakira, Singapore irateganya gusubukura ingendo z’indege zitagira iyo zigana.



Kubera amategeko akakaye akumira ikwirakwiza rya COVID-19 muri Singapore, imibare y’abinjira n’abasohoka muri iki gihugu yagiye hasi ku buryo bugaragara. Singapore ni igihugu cyinjiza amadevize menshi aturutse mu bukerarugendo. Mu mwaka wa 2019, abarenga miriyoni 19 basuye iki gihugu bagisigira agera kuri miliyari $27.

Kuba ingendo z’indege ziturutse hanze y’iki gihugu zitakiri ku rwego rwinjiza amafaranga nk'uko bisanzwe, sosiyete ya Singapore y’indege yatangaje uburyo bwo gufasha iki kigo kwinjiza amafaranga. Iyi sosiyete irateganya gutangiza ingendo z’indege zayo zizajya zijyamo abaturage bari muri iki gihugu bamare amasaha atari menshi mu kirere. Izi ngendo zizajya zitangirira ku bibuga by’indege biri muri iki gihugu nuko zongere zisorezwe aho zatangiriye.

Ubusanzwe izi ngendo zo mu kirere zitambukiranya imipaka cyangwa zitagamije kuvana abantu mu gace kamwe zibajyana mu kandi ntizirenza amasaha atatu mu kirere. Izi ngendo zimaze kuvugwa haruguru akenshi aba ari iz’ubukerarugendo cyangwa kwishimisha. Urugendo rwo kuva i Paris mu Bufaransa ugana Rabat muri Morocco, indege itagize aho ihagarara ikoresha amasaha 2 n’iminota 55; ikiguzi cy’itike kikaba hafi $200.

Ese izi ngendo zo muri Singapore zizagibwamo na bangahe? Ese igiciro kizaba angahe? Ese abenegihugu bazafasha kuzahura umusaruro w’ubukerarugendo washegeshwe n’iki cyorezo? Ibi ni ibibazo buri umwe yakwibaza, gusa magingo aya nta cyo Singapore irabitangazaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND