RFL
Kigali

Gutinya inzara bitumye umukinnyi ukomeye atandukana na Rayon Sports atayikiniye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/09/2020 10:58
0


Munyakazi Sadate usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Rayon Sports yatangaje ko bamaze gutandukana na mwishya wa Adebayor kubera amakuru yahawe ko azicwa n'inzara naza muri Rayon Sports.



Mu kiganiro yagiranye na Flash FM Munyakazi Sadate yatangaje ko umukinnyi wabo baherukaga gusinyisha, ubu atakiri umukinnyi wabo kubera amakuru yahawe akimara gusinya. Ati: "Hari abafatanyabikorwa turi gukorana bari bifuje kutuzanira umukinnyi Alex natwe ntitwabitindaho, Alex  twamuhaye Kontarao turayisinyana ndetse munabona y'uko yabibatangirije.

Ariko nyuma yo gutangaza ko abaye umukinnyi wa Rayon Sports twaje gutungurwa n'abantu benshi bamwandikiye ku rubuga nkoranyambaga rwe (Twitter) bamugaragariza ko ikipe ajemo ari ikibazo cyane n'amafanga bavuga ko atazishyurwa, bamubwira ko azabaho nabi ko aje mu muriro, bituma rero umukinnyi wari uri ku rwego nk'urwo yari ariho muri Amerika, ahindura igitekerezo yisubiraho ndetse nk'ikipe tumubwira ko yatuza kuko nta kibazo azagira ariko niba yumva azahura n'ikibazo, byaba ari uburenganzira bwe tukaba twamureka kugira ngo twe kumutera ikibazo. Navuga y'uko atakije kubera ayo makuru yagiye yumva".


Alex Nyarko asanzwe akina muri Amerika

Ikipe ya Rayon Sports yari yagiranye amasezerano na Alex Harlley Nyarko tariki 19 Kamena 2020 kubera ikibazo cya Coronavirus aya masezerano yari yayasinyiye muri Amerika ari naho yakinaga. Alex Nyarko avuka mu gihugu cya Togo akaba ari mwishywa w'umukinnyi wabaye ikirangirire muri iki gihugu ndetse no mu ikipe ya Arsenal, Manchester City, Real Madrid ndetse n'ikipe ya Tottenham Hotspurs.


Alex Nyarko ubwo yasinyiraga Rayon Sports muri Kamena 2020





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND