Munyakazi Sadate usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Rayon Sports yatangaje ko bamaze gutandukana na mwishya wa Adebayor kubera amakuru yahawe ko azicwa n'inzara naza muri Rayon Sports.
Mu
kiganiro yagiranye na Flash FM Munyakazi Sadate yatangaje ko umukinnyi wabo
baherukaga gusinyisha, ubu atakiri umukinnyi wabo kubera amakuru yahawe akimara
gusinya. Ati: "Hari abafatanyabikorwa
turi gukorana bari bifuje kutuzanira umukinnyi Alex natwe ntitwabitindaho, Alex twamuhaye Kontarao turayisinyana ndetse
munabona y'uko yabibatangirije.
Ariko
nyuma yo gutangaza ko abaye umukinnyi wa Rayon Sports twaje gutungurwa n'abantu
benshi bamwandikiye ku rubuga nkoranyambaga rwe (Twitter) bamugaragariza ko
ikipe ajemo ari ikibazo cyane n'amafanga bavuga ko atazishyurwa, bamubwira ko
azabaho nabi ko aje mu muriro, bituma rero umukinnyi wari uri ku rwego nk'urwo
yari ariho muri Amerika, ahindura igitekerezo yisubiraho ndetse nk'ikipe
tumubwira ko yatuza kuko nta kibazo azagira ariko niba yumva azahura n'ikibazo, byaba ari uburenganzira bwe tukaba twamureka kugira ngo twe kumutera
ikibazo. Navuga y'uko atakije kubera ayo makuru yagiye yumva".
Alex Nyarko asanzwe akina muri Amerika
Ikipe ya Rayon Sports yari yagiranye amasezerano na Alex Harlley Nyarko tariki 19 Kamena 2020 kubera ikibazo cya Coronavirus aya masezerano yari yayasinyiye muri Amerika ari naho yakinaga. Alex Nyarko avuka mu gihugu cya Togo akaba ari mwishywa w'umukinnyi wabaye ikirangirire muri iki gihugu ndetse no mu ikipe ya Arsenal, Manchester City, Real Madrid ndetse n'ikipe ya Tottenham Hotspurs.
TANGA IGITECYEREZO