RFL
Kigali

Willian yakoze ibitangaza, Havertz aracyishakisha: Uko abakinnyi bashya muri Premier League bitwaye ku mukino wabo wa mbere - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/09/2020 20:18
0


Nyuma y'uko shampiyona y’u Bwongereza umwaka w’imikino 2020/21 itangiye tariki 12 Nzeri 2020, bamwe mu bakinnyi bashya byarabahiriye, abandi bibasaba gutegereza umunsi wa kabiri wa shampiyona.



Bamwe mu bakinnyi bahinduranyije amakipe ariko bari basanzwe bakina muri Premier League, ntibyabasabye indi mibare kuko harimo abahise bandika amateka mashya muri Premier League barimo n’umunya Brazil Willian wavuye muri Chelsea yerekeza muri Arsenal.

Muri iyi nkuru turitsa cyane ku bakinnyi bakomeye binjiye mu makipe yo muri Premier League bitezweho ibitangaza uko bitwaye ku mukino wa mbere muri iyi shampiyona ikunzwe kuruta izindi ku Isi.

Arsenal

Willian: 8/10


Uyu munya-Brazil yakoze ibitangaza ku mukino wa mbere yari akiniye Arsenal nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Chelsea, aho mu mukino Arsenal yatsinzemo Fulham 3-0, uyu mukinnyi yatanze imipira ibiri yavuyemo ibitego, atangira gutaha imitima y’abafana b’iyi kipe banyotewe igikombe cya shampiyona. Willian yakoze ibitaraherukaga muri Premier League ndetse no muri Arsenal.

Gabriel Magalhaes: 8/10


Myugariro w’imyaka 22 y’amavuko ukomoka muri Brazil, ku mukino we wa mbere muri Arsenal yakoze ibyo yasabwaga byose mu bwugarizi ndetse arenzaho anatsindira Arsenal igitego cya kabiri, ku mupira wari uvuye muri Corner, ahita atsindisha umutwe, yemeza umutoza Mikel Arteta n’abafana b’iyi kipe, ku mukino batsinzemo Fulham 3-0.

Brighton

Adam Lalana: 5/10


Ntabwo uyu mukinnyi wari uvuye muri Liverpool yifuzaga gutangirana imvune muri Brighton, nyuma yo kuvunika mu gice cya mbere agasohoka mu kibuga mu mukino iyi kipe yakinnye na Chelsea.

Chelsea

Timo Werner: 8/10


Ntabwo uyu rutahizamu wigaragaje cyane muri Leipzig yatangiye uko yabishakaga muri Premier League kuko atatsinze nk'uko abafana b’iyi kipe babyifuzaga, gusa yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kibuga afasha bagenzibe, anagaragaza ko Chelsea itibeshye kuba yaramuguze, yerekana ko hari byinshi azafasha Lampard muri uyu mwaka w’imikino.

Kai Havertz: 6/10


Uyu mukinnyi ntiyatekerezaga ko yagira intangiriro nk'izo yagize ku mukino Chelsea yakinnye na Brighton, kuko yagaragaje guhuzagurika mu kibuga no kwishakisha, bigaragaza ko bizamusaba indi mikino kugira ngo yereke abakunzi ba Chelsea ndetse n’umutoza Frank Lampard ko hari icyo ashoboye kandi yiteguye kuyifasha mu rugamba rwo gushaka igikombe muri uyu mwaka w’imikino.

Everton

James Rodriguez: 7/10


Ni umukinnyi wari utegerejwe cyane n’abakunzi b’iyi kipe, nta bikanganye cyane yakoze ku mukino we wa mbere akinira iyi kipe, gusa ntiyigeze aha agahenge Tottenham bari bahanganye, bigaragaza ko akaguru ke k’imoso kazateza ibyago byinshi amakipe atandukanye yo muri Premier League muri uyu mwaka w’imikino.

Tottenham

Matt Doherty: 6/10


Uyu mukinnyi wageze muri Tottenham avuye muri Wolves, yagowe cyane n’igice cya kabiri ku mukino batsinzwemo na Everton, bigaragara ko ataragarura imbaraga mu mubiri gusa atanga icyizere ko azafasha byinshi ikipe ya Mourinho muri uyu mwaka w’imikino.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND