RFL
Kigali

Bishop Mutesi Hope arashima Imana nyuma yo gukabya inzozi zo kwinjira mu muziki uhimbaza Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/09/2020 15:40
0


Nyuma y’igihe kinini akora umurimo w’ubushumba Bishop Mutesi Hope umuyobozi w’itorero Ebenezer Evangelical Church yinjiye mu ruhando rw’abahanzi bakora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana aho yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere 'Uzanyibutse' yafatanije na Mandela usanzwe akorera Muzika ye mu gihugu cya Kenya.



Bishop Mutesi Hope yiyongereye ku bandi bavugabutumwa b’abagore babifatanya no kuririmba. Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko ashimye Imana yamubashishije kugera ku nzozi ze akuze. Yagize ati:” Mu by’ukuri nakundaga kurota indirimbo, amagambo ndetse n’amajwi gusa nyuma nkabyibagirwa, nyuma ntangira kujya mbyuka nkabyandika, aho ikoranabuhanga riziye, ntangira kujya mfata amajwi kuri telephone;

Gusa numvaga ari ibyanjye bitaba ngombwa ko mbishyira hanze, kuko numvaga biteye isoni kuba ndi umumama ukuze nkajya mubyo kuririmba ariko banteye imbaraga bituma ntinyuka cyane ko nawo ari umurimo w’Imana”. Iyi ndirimbo Bishop Hope yakoranye na Mandela, ikozwe mu buryo bw’isengesho aho bavuga ko mu rugendo rujya mu ijuru habamo ibirushya byinshi byatuma umugenzi yibagirwa imirimo Imana yakoze bityo bagasaba ko mu gihe bakibagirwa habaho kwibutswa.


Bishop Hope mu byishimo atewe no kuba akabije inzozi zo kuririmbira Imana

Ni indirimbo yasohokanye n’amashusho ikaba iboneka ku rubuga rwa Youtube. Uretse kuba yandika indirimbo zivuga ibigwi by’Imana na Yesu, Bishop Hope avuga ko afite n’izindi ndirimbo zigaruka ku buzima bwa buri munsi bw’ibibera muri rubanda akaba yumva ko ibikorwa ye by’ubuhanzi bizafasha benshi mu ngeri zitandukanye. 

Uretse kuba afite impano y’ivugabutumwa amaze igihe akoresha mu bihugu bitandukanye haba ibyo muri Afrika ndetse no hanze yayo, ni umwe mu bategarugore ba mbere bavuze ubutumwa mu bihe bikomeye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagiye avuga ubutumwa mu masoko, urugi ku rugi, intara ku ntara n’ahandi ndetse nyuma aza no gutegura ibiterane bikomeye hirya no hino mu Rwanda.


Bishop Hope Mutesi yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere

UMVA HANO INDIRIMBO 'UZANYIBUTSE' YA BISHOP HOPE MUTESI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND