Kigali

Beyonce yagize umukunzi umwe bamaranye igihe kinini mbere yo guhura na Jay Z

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:15/09/2020 11:04
0


Umuhanzikazi Beyonce ni umwe mu bahanzikazi bakomeye cyane ku isi akaba umwe mu batsindiye ibihembo byinshi bitandukanye muri muzika harimo n’ibihembo bikomeye cyane bizwi nka Grammy Award. Ese wari uzi ko uyu mugore mbere yo guhura na Jay Z yari afite undi mukunzi bamaranye igihe kinini?.



Beyonce uzwi ku kazina ka Queen Bey n’umugabo we Jay Z ni imwe muri couple z’ibyamamare zikunzwe cyane ku isi bakaba na bamwe mu byamamare bitunze agatubutse dore ko aba bombi umutungo wabo ubarirwa agera kuri miliyari imwe y’amadorali ($1Billion). Mbere y’uko Beyonce ahura n’umugabo we Jay Z yigeze kugira undi mukunzi bamaranye imyaka itari micye.

Mbere y’urukundo rwa Beyonce na Jay Z, amakuru avuga ko uyu mukunzi Beyonce yagize mbere yo guhura na Jay Z, bamaranye n’igihe kitari gito atari umwizerwa cyane kuri we dore ko yanamucaga inyuma.

Aba bombi ni bamwe mu byamamare bikunzwe cyane ku isi muri iyi minsi, aho usanga ubuzima bwabo bukunze kugaruka mu binyamakuru bitandukanye. Beyonce na Jay Z urukundo rwabo rwatangiye mbere gato y’umwaka 2000, nyuma inkuru y’urukundo rwabo yatangiye kuvugwa cyane nyuma y’indirimbo ya Jay Z “03 Bonnie and Clyde” bombi bahuriyemo.

Mbere y’uko aba bombi bahura, uyu mugore yari afite umukunzi witwa Lyndall Locke bakaba barahuriye muri korali y’abana ku rusengero bombi basengeragamo ndetse bakaba baraniganye mu mashuri yisumbuye. Nyuma aba bombi baje gukundana imyaka itari micye aho bakundaga no gusohokana mu bitaramo bitandukanye.

Amakuru avuga ko uyu musore wakundanaga na Beyonce yamucaga inyuma cyane. Mu myaka ishize ubwo uyu Locke yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko mu ijoro rimwe, ubwo batari kumwe na Beyonce yamuciye inyuma aryamana n’undi mukobwa. Locke yakomeje avuga ko na nyuma yaho mu myaka yakurikiyeho yakomeje kumuca inyuma inshuro zigera kuri eshanu zose, ariko ngo yabihishe Beyonce kugeza igihe baje gutandukana.

Locke yavuze ko Beyonce yari umukobwa wo mu idini cyane utarakundaga gusamara. Uyu mugabo yavuze ko ubu yicuza uko ibyabo byarangiye. Locke yagize ati:”Ninde wacaga inyuma umugore mwiza nka Beyonce? Uwo ninjye, kandi iki ni kimwe mu kintu gihora kimpiga”. Yakomeje agira ati:”Ubwo yatangiraga gukundana na Jay Z narinzi ko ibyacu byarangiye ntazongera kumutsindira ukundi. Gusa ndabizi uko byagenda kose, azakomeza ankunde”.

Locke and Beyonce

Locke and Beyonce

Locke Lyndall umukunzi wa mbere wa Beyonce

Locke na Beyonce bahuye mu mwaka 1993 muri korali y’abana ku rusengero basengeragamo mu mugi wa Houston muri Texas, Beyonce yari afite imyaka 11 y’amavuko naho Locke afite 13. Locke yavuze ko ubwo bahuraga bwa mbere na Beyonce atamukuragaho amaso ndetse yavuze ko ari umwe mu bakobwa beza yigize kubona.

Beyonce and Jay Z

Jay Z na Beyonce ni bamwe mu byamamare bikunzwe cyane ku isi

Beyonce na Jay Z bakundanye mu myaka 2000s nyuma baza gusezerana kubana akaramata mu birori byabaye mu ibanga mu mwaka 2008. Aba bombi ubu bafitanye abana batatu aribo: Blue Ivy Carter wavutse mu mwaka 2012, n’impanga (Sir Carter na Rumi Carter) bavutse mu 2017.


Src: Showbiz CheatSheet






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND