RFL
Kigali

Joshua Ishimwe: ADEPR yibarutse imfura y'umutaramyi udasanzwe uhimbaza Imana mu njyana Gakondo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/09/2020 10:56
0


Buri munsi umuziki nyarwanda wunguka abahanzi bashya kandi barimo n'abafite impano ikomeye, gusa bamwe bageza igihe bagacogora mu muziki wabo ariko abawukomeje nta kabuza bavamo abahanzi bakomeye. Kuri ubu uwo tugiye kugarukaho ni Joshua Ishimwe (Josh Ishimwe) umusore winjiranye mu muziki ubutumwa bubwira abantu ko Yesu abakunda cyane.



Twatangiye inkuru yacu tuvuga ko ADEPR yibarutse imfura y'umunyempano udasanzwe uhimbaza Imana mu njyana Gakondo, ni byo rwose kuko uyu musore Joshua Ishimwe usengera magingo aya muri ADEPR Samuduha wanasengeye igihe kitari gito muri ADEPR Ntora, aciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wo mu Itorero rya ADEPR uramya akanahimbaza Rurema mu njyana Gakondo. Ni we wa mbere ubikoze mu bahanzi bose babarizwa muri iri torero. Joshua utuye Kebeza mu mujyi wa Kigali, yadutangarije ko iyi njyana ayikunda cyane kandi ko ari yo azakomeza gukora.


Josh Ishimwe amaraso mashya mu muziki wa Gospel

Yiyongereye ku bandi bahanzi ba Gospel bakora injyana Gakondo barimo; Yvan Ngenzi uzwi cyane muri Zion Temple Gatenga, Ndabarasa John n'abandi. Mu busanzwe, Ishimwe Joshua w'imyaka 20 y'amavuko ni umunyeshuli akaba umuramyi ndetse n'umutaramyi. Mu kiganiro na INYARWANDA, uyu munyempano mushya yatubwiye intego afite mu muziki muri aya magambo "Mu muziki najemo mfite intego yo gukora umurimo w'Imana mbinyujije mu mpano yampaye yo kuririmba."

Asobanura impamvu yahisemo gukora injyana Gakondo, Josh Ishimwe yabwiye umunyamakuru wa InyaRwanda.com ko yabitewe n'uko akunda ibintu bishingiye ku muco nyarwanda, akaba ariyo mpamvu yifuje gusangiza Isi ubutumwa bwiza akoresheje iyi njyana y'abanyarwanda. Yagize ati "Impamvu nahisemo gukora gakondo icya mbere ni uko nkunda iby'iwacu bishingiye ku muco wacu, ni yo mpamvu nifuje gusangiza abandi ibyo mfite mbinyujije mu njyana y'umuco wacu duhuriyeho twisangamo nk'abanyarwanda (Gakondo)".


Josh Ishimwe yamaze gushyira hanze indirimbo yise 'Yesu ndagukunda'

Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Yesu ndagukunda' yaratiyemo amahanga urukundo akunda Yesu Kristo. Yagize ati "Indirimbo nahereyeho irimo ubutumwa bwo kuvuga ko Yesu mukunda cyane mwihaye wese. Mfite intego yo kubasangiza ibyiza byinshi kandi ni ukuri Yesu yarabinyujuje, nizeye ko muzabyishimira kandi mukanshyigikira".

Twamubajije umuhanzi afatiraho icyitegererezo by'umwihariko mu njyana yinjiyemo ya gakondo, adusubiza ko ari benshi, gusa ngo uwamubereye ikiraro cyo kumenya byinshi ni Yvan Ngenzi, ati "Abahanzi bo muri Gakondo ndabakunda cyane bose bambera urugero rwiza ariko hari uwitwa Yvan Ngenzi yambereye ikiraro cyo kumenya byinshi mu njyana ya Gakondo kandi ambera urugero rwiza".


Josh Ishimwe aciye agahigo ku kuba umuhanzi wa mbere wo muri ADEPR ukora injyana gakondo

REBA HANO 'YESU NDAGUKUNDA' Y'UMUNYEMPANO MUSHYA JOSH ISHIMWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND