Mu butumwa iyi kipe yanyujije ku rukuta rwayo rwa twitter yagize iti: "Ibibazo twari dufitanye (Rayon Sports) na Ivan Minaert byakemutse"! Munsi y’ubu butumwa bashyizeho ifoto umuyobozi w’iyi kipe Sadate Munyakazi na Ivan Minaert bahanye inkokora.
Umuyobozi wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi, anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yatanze ubutumwa bugira buti "Ibibazo bigira igihe cyabyo bikarangira". Rayon Sports ntiyatangaje niba yishyuye mu mafaranga umutoza Ivan Minaert.
Inyarwanda yagerageje kuvugana n’umuvugizi w’iyi kipe kugira ngo asobanure neza ibyo iyi kipe na Minaert bumvikanye ariko ntibyakunda.
Amakuru Inyarwanda ifite avuga ko Rayon Sports yemereye Minaert kugirwa umuyobozi wa tekinike muri Rayon Sports akibagirwa iby’umwenda bamufitiye nawe arabyemera.
Nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports mu buryo buhabanye n’amategeko, akaza kurega iyi kipe mu bihe bitandukanye, Rayon sports ikajuririra ibyemezo yagiye ifatirwa ku mafaranga igomba kwishyura uyu mutoza, byarangiye Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yemeje ko Minaert yishyurwa 14 320$ hamwe n’amafaranga y’u Rwanda 500 000.