RFL
Kigali

Umuramyi Fortran Bigirimana yasohoye indirimbo ‘N’uhimbazwe’ iri kuri Album yamurikiye i Kigali mu 2018-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/09/2020 8:50
0


Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka mu Burundi, Fortran Bigirimana yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘N’uhimbazwe’ iri kuri Album yasohoreye i Kigali mu gitaramo “Fragrance of Worship”.



Muri Nyakanga 2018, nibwo Frotran Bigirimana yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda, ashyigikiwe na Maggie Blachard wo muri Canada, Dena Mwana wo muri Congo, Serge Iyamuremye, Luck Buntu, Gaby Kamanzi n’ibindi. 

Muri iki gitaramo cyabereye Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama, uyu muramyi yahamurikiye Album ye ya gatatu ndetse na DVD y’amashusho ya “Ntaco Nzaba” yafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu 2016.

Iyi Album yise “Turidegemvya” iriho indirimbo nyinshi zirimo na “N’uhimbazwe” yasohoye, atigeze abona umwanya wo kumenyekanisha yaba mu Burundi no mu Rwanda nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA.

Ati “Nagomba guhita ngaruka mu Bufaransa niko kwigira inama yo kuzajya nsohora indirimbo imwe kuri imwe mu zigize Album nkanayikorera amashusho mu buryo bwo kumenyekanisha indirimbo zimwe na zimwe zigize iyi Album.”

Bigirimana yavuze ko yanditse iyi ndirimbo mu mwanya ajya agira wo kwihererana n’Imana “Nibwo amagambo y’iyi ndirimbo yaje mu mutima nandika numva urukundo rwatumye Yesu ampfira, ndetse akemera gupfa urupfu rwagashinyaguro nk’urwo yapfuye.”

Bigirimana yavuze ko amajwi y’indirimbo “N’uhimbazwe” yakorewe i Kigali, ‘mastering’ ikorerwa mu Bufaransa n’aho amashusho akorerwa mu Bubuligi. Uyu muhanzi afite Album eshanu zirimo eshatu ziri mu rurimi rw'Ikinyarwanda n'Igifaransa ndetse n'ebyiri ziri mu gifaransa.

Uyu muhanzi avuga ko mbere y’uko y’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19, yari afite gahunda ndende yarimo gukorera igitaramo cyagutse mu Mujyi wa Kinshasa yise "Célébration Pâques".

Anavuga ko yari afite ibindi bitaramo yagombaga gukorera mu Buholandi, mu Budage n’ahandi, ariko azabisukura. Yavuze ko Imana ifite umugambi mwiza ku bantu bayo, ari nayo mpamvu yizera ko Covid-19 izacogora.

Bigirimana yavuze ko yifuza ko mu 2021 cyangwa se mu 2022 biciye mu nzira z’Imana zitandukanye, azataramira Abanyarwanda.

Bigirimana ubarizwa ku mugabane w’Uburayi yakunzwe mu Rwanda binyuze mu ndirimbo “Ntacyo Nzoba”, “Ni amahoro” n’izindi.

Muri Mata 2020, yasubitse igitaramo cyiswe "Thanksgiving Celebration Live Concert" yari guhuriramo n’umuramyi Patient Bizimana, bitewe n’icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.

Umuramyi Fortran Bigirimana yasohoye amashusho y'indirimbo "N'uhimbazwe" yakorewe i Kigali

Bigirimana yavuze ko afite icyifuzo cyo gutaramira mu Rwanda mu 2021 cyangwa mu 2022 icyorezo cya Covid-19 nigicogora

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO " N'UHIMBAZWE" YA FORTRAN BIGIRIMANA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND