RFL
Kigali

Cyamunara: Hagiye kugurishwa inzu iri i Kamonyi ifite agaciro kangana na 76,042,000 Frw

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/09/2020 22:07
0


Ashingiye ku mabwiriza y'umwanditsi mukuru No 001/2020/ORG yo kuwa 12/05/2020 agenga ibyerekeye gucunga, gukodesha, kugurisha mu cyamunara no kwegukana ingwate;



Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'umwanditsi mukuru REF.No 020-052514, cyo kuwa 25/08/2020 cyo kugurisha ingwate, ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko ku tariki 23/09/2020 guhera ku isaha ya saa Munani (14H00) z'amanywa azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n'ubutaka bwubatsemo inzu bibarizwa mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Rubumba, bibaruwe kuri UPI; 2/08/12/05/3492, kugira ngo hishyurwe umwenda wa Banki. Uwo mutungo ufite ubuso bungana na 1,360M2, ufite agaciro fatizo kangana na 76,042,000 Frw.

Abifuza gupiganwa bagomba kubanza kwishyura amafaranga angana na 5% y'ingwate y'ipiganwa ahwanye na Miliyoni eshatu n'ibihumbi magana inani na bibiri n'amafaranga ijana (3,802,100 Frw) ashyirwa kuri konti 00040-06965754-29 iri muri banki ya Kigali (BK) yanditse ku mazina "MINIJUST-AUCTION FUNDS" kandi akaza yitwaje inyemeza bwishyu ku munsi wa cyamunara.

Gusura ingwate ku babyifuza ni uguhera ku itariki ya 11-22/09/2020 mu masaha y'akazi. Isaha yo kwiyandikisha ku bapiganwa havugwa ibiciro mu magambo ni uguhera ku isaha ya saa Munani (14H00) igihe ikoranabuhanga rizaba ridakora. Cyamunara izabera aho uwo mutungo uherereye.

Abifuza ibindi bisobanuro bahamagara kuri telefone ikurikira; 0788373779

Bikorewe i Kigali, kuwa 07/09/2020

SERUSUGI Innocent ushinzwe kugurisha ingwate ni we washyize umukono kuri iri tangazo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND