RFL
Kigali

Salome&Robert b’impano itangaje badutangarije uko bahuye n’intego bafite muri muzika-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/09/2020 6:13
0


Ntabwo bimenyerewe cyane kubona umuhungu n’umukobwa bihuza bagakora itsinda ryo kuririmba. Ubu mu Rwanda itsinda rya Salome&Robert ryahuje imbaraga y’impano zabo bakora indirimbo nziza kandi zitanga ubutumwa binyuze mu ndirimbo za Kiliziya Gatolika.



Iri tsinda ryaganiriye na INYARWANDA ridutangariza byinshi, rituririmbira indirimbo zitandukanye mu majwi meza kandi aryoheye amatwi. Marie Salome Iratwibuka ndetse na Robert Nshimiyimana bashimangira ko bashaka kwagura muzika yabo haba muri Kiliziya Gatolika yewe n’ahandi bakunda ibihangano byabo.

Salome&Robert 

Aba bombi, Salome &Robert, ni abanditsi b’indirimbo zabo, bazi gucuranga bimwe mu bicurangisho bya muzika. Uburyo bahuye maze bagahuza ni bimwe mu byo bishimira cyane kandi ni ho umusaruro watangiye kugaragara.

Marie Salome Iratwibuka aririmba muri Chorale de Kigali naho Nshimiyimana Robert aririmba muri Pueri Cantores (Abahire) y’i Rutongo. Mu kwihuza nk’ itsinda bafite umwihariko aho baririmba umuziki utandukanye cyane n’uzwi muri Kiliziya Gatolika wa Clasique.

Umwihariko wabo ni uko indirimbo zabo ziba ziri mu muziki wa Afrobeat, utamenyerewe cyane mu makorali menshi cyangwa se abahanzi bo muri Kiliziya. Bafite indirimbo zisaga 4, zirimo, iyitwa; “Roho wa Yezu Untunganye”, “Urahirwa”, Umwungeri “Mwiza” ndetse n’iyo baherutse gusohora bise “Dufite Imana”.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO BAGARAGARIJEMO IMPANO


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO “DUFITE IMANA" YA SALOME&ROBERT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND