Kuri iyi si dutuyeho hari ahantu heza cyane hanezeza buri wese utarahagera kuhakandagiza ibirenge bye, mu bitekerezo byawe hari ahantu utekereza ko uhageze byaba ari nk’inzozi zisohoye, ibyo niba ariko bimeze kuri wowe ntugire ngo ni ibyawe gusa kuko buri umwe muri twe arabigira.
Ariko n'ubwo aho hantu hahari hari n’ahandi kuri iyi si ya
Rurema hateye ubwoba ku buryo umenye ibyaho utakwemera no gukandagiza ikirenge
hafi yaho cyangwa ngo ugire umuntu inama yo kuhajya.
Muri iyi nkuru twaguteguriye ahantu kuri iyi si hateye ubwoba cyane ku buryo nta muntu utekereza neza wagira ibitekerezo cyo gupfa kujyayo uretse gusa uwumva yarihebye. Kuri uru rutonde rwacu turahera ku mwanya wa 10 tujya ku mwanya wa mbere w’ahantu ku isi hateye ubwoba.
10. Death Valley, muri Amerika
Death Valley bivuga
ikibaya cy’urupfu, aha ni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’izina ryaho
ubwaryo risobanura ho gato uko haba hameze, aha hazwiho ko ariho hantu ha mbere
hagira ubushyuhe bukabije karemano kuri iyi si nzima kuko ubushyuhe bwaho
bugera kuri dogere Selisiyusi 56.7 zose.
Hatitaye ku gukomera kwawe, ubushyuhe budasanzwe bwaho
buragutwika bimwe byo ku kigero cyo hejuru imbaraga zawe zigashirira aho. Igihe
kirekire umuntu udafite amazi yahamara ni amasaha 14 gusa. Abantu bahajya
bagenda bikandagira kandi bagenda bitwaje byinshi byo kubarinda bakanahamara
igihe gito gishoboka bitewe n’ubushyuhe bwaho budasanzwe.
9. The Danakil Desert, muri Eritrea
Niba washakaga gusura ibihugu byose bya Afrika sinkubujije ariko nugera muri Erithrea uzabaze ahari ubutayu bwa Danakil kugira ngo nuhagera uzahitondere bikomeye, aha harashyuha bikomeye kuko hagira ubushyuhe bugera kuri Dogere Selisiyusi 50. Icyo ntigikomeye kurusha kuba hafite ibirunga byinshi bihuzuye kandi bikaba birekura imyuka mibi cyane ku buzima bw’ikiremwamuntu.
Nubwo hameze hatya ntihabuza
abantu kuhasura ariko nabo baba bazi neza ko baba bashyize ubuzima bwabo mu
kaga. Ariko nubwo bahasura kirazira kikaziririzwa kuhagera uri wenyine utari
kumwe n'ushinzwe kukuyobora akwereka aho utagomba kurenga bitewe n’ukuntu hateye
ubwoba.
8. Sinabung Volcano, muri Indonesia
Iki ni ikirunga giherereye muri Indonesia kikaba kiri neza
mu butayu bwa Sumatra. Kwitwa ikirunga ntabwo bikigira ahantu hateye ubwoba kuko
kuri iyi si hari ibirunga byinshi cyane ahubwo aho iki gitandukaniye n’ibindi
ni uko cyo kiruka kenshi gashoboka kandi kikarekura imyuka ihumanya yangiza
abantu.
Nyuma yo kugira abantu batagira ingano imfubyi, abapfakazi,
abakene n’ibindi kubera kubamaraho abantu n’ibintu ntabwo cyiteguye guhagarara,
mu myaka itanu ishize cyamaze abantu batuye mu mijyi yegereye ubu butayu kubera
kuruka inshuro nyinshi. Muri uyu mwaka mu kwezi kwa kabiri cyakoze ibyo
benshi mu bagize amahirwe yo gusigarana ubuzima batazibagirwa aho cyazamuye
amabuye manini n’amato n’imyotsi mibi yangiza abantu mu burebure bugera kuri
metero 2500. Ibi bibuye byamanukiye abantu batagira ingano, ntiwamenya ibyo kizakora ejo.
Aha ntiwatekereza kujya kuharuhukira kereka ushaka iruhuko ridashira.
7. Lha Da Queimada Grande, muri Brazil
Iki ni ikirwa kiri mu gihugu cya Brazil, wongeye kwitegereza iyo foto iri haruguru urabona ko atari igiti gifite amabara abiri ahubwo ari inzoka iri mu giti, aha hafatwa nk’ahantu hateye ubwoba ha mbere ku isi, ibi si ukwivugira kuko impamvu zumvikana, aha ni ho hari inzoka nyinshi zifite ubumara buteye ubwoba harimo izitwa Bothrops ari nazo zifatwa nk’izigira ubumara bukomeye kurusha izindi ku isi.
Hari inzoka nyinshi ku buryo hari inzoka eshanu kuri metero
kare imwe, ntibishoboka ko wagenda ngo utere intambwe ebyiri udakandagiye imwe
muri zo. Ahandi hantu hateye ubwoba uhajyana n’umuntu ukuyobora cyangwa ukahamara
igihe gito ariko aha ho nta muntu n'umwe wemerewe kuhagera n'iyo wavuga ko
wagombowe inshuro igihumbi. Hateye ubwoba kurusha uko uri kubitekereza.
6. Madidi National Park, Muri Bolivia
Iyi foto ya mbere
ukiyibona wasenga cyane ngo Imana izagufashe kugera ahantu nk'aha mu gihe
ugihumeka bitewe n’ukuntu hakeye, ariko umenye ibyaho neza wasenga ngo
ntihazagire n’inshuti yawe ihakandagiza ikirenge bitewe n’ukuntu hateye ubwoba. Ni hamwe mu hantu hateye ubwoba cyane ariko ntibigaragara inyuma, muri iyo
nyanja harimo ibiti bito cyane birekura umwuka mubi cyane utemerera umuntu
uyarimo guhumeka neza kandi ukanamutera ibibazo bituma apfa nyuma y’igihe gito
bitewe n’uburozi buvamo.
Hari na Pariki nayo irimo ibiti bibi cyane ku buryo igisebe
gito ugiriyemo cyinjiza uburozi mu mubiri wawe bukakwangiza. Hagaragara neza
ariko si ahantu wakwishimira kujya ukunda ubuzima bwawe.
5. Bikini Atoll, the Marshall Islands hagati mu nyanja ya Pasifika
Kuri iyi si hari
ahantu heza henshi ariko aha ho harahebuje, uhisanze wanezererwa uko hasa, uko
hateye bitewe n’ibyo waba uri kubona, ni nka Paradizo. Ibitagaragara byaho
bitandukanye cyane n'ibikubwira ko ari heza kuko aha ariho bageragerezaga
ibisasu bya kirimbuzi byatumye haba ahantu hahora imyuka yangiza ikiremwamuntu,
abahaturiye nabo bahora bimurwa umunsi ku wundi bitewe n’ububi bwaho.
Rero urumva ko kuhajya atari igitekerezo kizima, ukihabona
ntihagutera ubwoba ariko uhasobanukiwe hagutera ubwoba, amagana y’abantu amaze
kuhaburira ubuzima ariko wowe kuko umaze gusoma ibi ndahamya neza ko utazagwa
muri uyu mutego.
4. Afar Depression, Ethiopia
ki ni ikirunga cya
Erta Ale kiri aho bita muri Afar mu gihugu cya Ethiopia, iki kirunga ni kimwe
mu birunga bikomeye kuri uyu mugabane bitewe n’imitingito gitera muri aka gace
giherereyemo, kiruka mu buryo budasanzwe kuko kinarekura ibibuye bishyushye ku
rwego rwo hejuru bivanze n’umuriro ibyo bikangiza ahantu bimwe bikomeye cyane
kandi bikanangiza ibintu n’abantu. Igitangaje kuri iki kirunga ni uko
umutingito gitera udapfa kurangira bigahora binisubiramo aho akaba ari naho
gitandukaniye n’ibindi birunga, hari abantu banezezwa no gusura ibirunga ariko
iki cyo ntawishimira no kwegera aho kiri.
3. Lake Natron, Tanzania
Uyu ni umugezi uba
hano hirya mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya, wasoma Tanzania ukagira ngo
ni ahandi hantu hatabaho, hoyaa ahubwo ni aho hafi pe. Ni abantu bake bahita
bemera ko uyu ari umugezi bitewe n’ukuntu ugaragara ariko gutyo ubibona ku
ifoto ninako uhegereye wabona bimeze, ngo uyu mugezi rero ni iki kidasanzwe
ufite kiwutera kuba ahantu habi cyane ku isi dutuyeho?
Umunyu wo muri uyu mugezi ufite uburozi butemerera igihumeka
na kimwe kuwubamo, guturuka ku bantu, amatungo ndetse n’ibiti nta na kimwe
urebera ijisho kuko uhita wica vuba na bangu, kuwogamo kirazira kikaziririzwa
kuko umwuka wonyine wo muri ayo mazi utakwemerera kuryoherwa no koga. Aho
kwicwa n’aya mazi wakwicwa n’inyota.
2. Grand Canyon, Arizona muri Amerika
Grand Canyon ni muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arizona, aha uhabonye wagira ngo ni
ahantu heza ho gutemberera cyangwa ho kwifotoreza nkuko bamwe bajya babigenza
iyo bageze ahantu hadasanzwe, ariko hano hantu hateye ubwoba kuko iyo uri aha
hantu uba usabwa gutera ikirenge ahantu habi ugahita ugenda, gupfa biba
bikwegereye cyane kuko ikosa ryose wahakorera ari uguhita upfa. Aha niho hantu
ha kabiri ku isi hiyahurira abantu benshi, impamvu bahajya nawe wahita uyumva,
ntawajya gushaka amazi mu Nyanja ngo ayabure kuko inyanja nka kindi ifite nkayo,
n'aha rero urupfu rwose si ugushakisha ruba ruri aho hafi.
1. Mount Washington, muri Amerika
Uyu ni umusozi uri
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washington, uyu musozi ntusanzwe kuko
ni ho hantu hejuru hagira imiyaga yihuta cyane kuri iyi si, iyo uri hejuru cyane
aho umusozi urangira ushobora no guhuhwa n’umuyaga ugenda 327km mu isaha, ubaye
ufite ubushobozi bwo guhangara uyu muyaga ntabwo bihagije ngo ube wajya kuri uyu
musozi kuko hari ubukonje buteye ubwoba bujya bugera muri Degree -40 hakanagwa
urubura rutagira akagero, ibyo bigatuma haba ahantu hateye ubwoba.
Umuntu wakandagiye kuri uyu musozi yemerewe kuvuga ko yageze
ku gasongero ka Everest (umusozi muremure ku isi nzima) kuko uko uri kuri uyu
musozi ari hejuru ari nako uri ku Everest yaba ameze ariko bikaba bitandukaniye
ku buryo hateye kuko kuri uyu musozi ari ahantu hateye ubwoba ku kigero cyo
hejuru.
Src: brightside.me
TANGA IGITECYEREZO