RFL
Kigali

Charly&Nina baririmbye mu iserukiramuco nyuma y’igihe bivugwa ko batandukanye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/09/2020 11:01
0


Abahanzikazi Charly&Nina baririmbye mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda, ni nyuma y’igihe kinini bivugwa ko bombi bamaze gutandukana.



Aba bahanzikazi biyeretse abafana n’abakunzi b’umuziki muri rusange, mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020, mu gitaramo cy’iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival riri kuba ku nshuro ya kabiri. 

Kuva mu gihe cya Guma mu Rugo, byavuzwe ko mu itsinda Charly&Nina havutse mo umwuka mubi wagejeje ku gutandukana.

Aba bakobwa ntibigeze bifuza kugira byinshi babivugaho, gusa mu ntangiriro za Kanama 2020, bakoresheje imbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko bakiri kumwe kandi ko bagifite ingufu nk’izo bahoranye.  Bavuze ko hari byinshi bari gutegurira abafana babo birimo na ‘EP’ y’indirimbo zabo bageze kure batunganya. 

Mu gihe cy’iminota irenga 40 baririmbye mu iserukiramuco bagaragaje bafite byinshi bahishiye abafana n’abakunzi b’umuziki. Charly&Nina baririmbye indirimbo zabo zakunzwe mu buryo butandukanye zirimo ‘Nibyo’, ‘Zahabu’, ‘Agatege’ n’izindi.

Aba bakobwa baheruka gusohora indirimbo ‘Ibirenze ibi’, ku wa 05 Gicurasi 2020, imaze kurebwa n’abantu barenga 76. Iyi ndirimbo banayiririmbye muri iri serukiramuco.

Umuhanzikazi Fatuma Muhoza [Nina] yavuze ko bishimiye kuririmba muri iri serukiramuco, yifuriza ibyiza ababakurikiye, ndetse abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo ‘Twese ibi bihe tubivemo amahoro.”

Charlotte Rulinda [Charly] yavuze ko iki ari igihe cyo gukomeza kwiyubaha no kugira ubumuntu ‘Kugira ngo dukomeze guhesha igihugu cyacu ishema.”

Aba bahanzikazi baririmbye muri iri serukiramuco babisikana n’umuhanzi utanga ibyishimo ku bisekuru byombi, Makanyaga Abdul wakumbuje benshi igisope. Uyu muhanzi ubarizwa muri Label yitwa Indongozi, yaririmbye muri iki gitaramo anitegura kumurikira abakunzi be Album nshya mu mpera z’uyu mwaka.

Umuhanzikazi Charly yaririmbye muri Iwacu Muzika Festival

Itsinda rya Charly&Nina ryasusurukije abakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival

Umuhanzikazi Nina yasabye abantu gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19

Umuhanzikazi Charly yasabye abantu gukomeza kurangwa n'indangagaciro y'ubumuntu

Nina ku rubyiniro rwa Intare Conference Arena ahabereye iki gitaramo cyatambutse kuri Televiziyo y'u Rwanda

Charly&Nina bahuriye ku rubyiniro nyuma y'igihe kinini bivugwa ko batandukanye

Charly yafatanyije na mugenzi we Nina baririmba nyinshi mu ndirimbo zabo zakunzwe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND