Ku isi hatuye abantu b’ingeri zose, abakene, akakire n’abaherwe ku migabane batuyemo aho baba bararenze imbibi z’ibihugu byabo. Rihanna nawe abarirwa mu byamamare bifite amafaranga menshi aho yakodeshaga inzu ibihumbi 18,000, by’Amapawundi ku cyumweru angana na Miliyoni 18,000,000Frw.
Rihanna wabaga
mu mujyi wa Londre mu buryo bw’ibanga, yishyuraga iyi nzu y’ibyumba 8 binini
bitangaje. Mu nkuru iheruka gutambuka mu kinyamakuru DailyMail yavugaga ko inzu Rihanna abamo ayishyura ibihumbi 16,000, by’Amapawundi, gusa bishoboka ko iyi nzu yurije agaciro kuko mu
nkuru basohoye batangaje ko noneho mbere
yo kuyivamo yayishyura ibihumbi 18,000 by’Amapawundi.
Amakuru ya
Dailymail yemeza ko Rihanna ubu yasubiye muri Amerika. Iyi nzu umuhanzikazi yakodeshaga,
ubu ifite agaciro mbumbe ka Miliyoni 32 z’Amapawundi mu kuyigura dore ko iri ku
isoko. Rihanna yishyuraga ibihumbi 18,000 by'amapawundi, ku cyumweru kimwe, ubwo ni
Miliyoni 18 z’Amanyarwanda, wagabanya n’iminsi 7, ugasanga Rihanna yarishyuraga arenga
Miliyoni 2 n’igice z’Amanyarwanda.
Iyi nzu ifite parikingi y’imodoka zigera ku icumi, aho bakorera
siporo, ubwiherero butandatu, icyumba cy’itangazamakuru n’igorofa ebyiri zose
zo kwinezezamo batemberamo kimwe
n'ibikoresho byiza bifasha ubamo kunezerwa.
Kuva yasubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, Rihanna yamaze umwaka urenga aba i Londere rwihishwa mbere yo gutangaza ku buryo
butunguranye mu kiganiro cyo muri Gicurasi 2019 ko yagize u Bwongereza iwe.
AMWE MU MAFOTO;
TANGA IGITECYEREZO