RFL
Kigali

Burna Boy ku isonga ry’abahatanira ibihembo bya AFRIMMA 2020 birimo The Ben na Sherrie Silver

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/09/2020 21:06
0


Umuhanzi w’umunya-Nigeria Damini Ebunoluwa Ogulu [Burna Boy] ayoboye urutonde rw’abahanzi, ababyinnyi, Producer n’abandi bahatanira ibihembo bya African Muzik Magazine Awards (Afrimma 2020).



Ibihembo bya Afrimma bihabwa abahanzi b’intyoza bo muri Afurika n’ababarizwa ku migabane isigaye. Birimo abahanzi bo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ababyinnyi, abanyamakuru, aba-producers, abahanzi bakizamuka n’abandi.

Afrimma yibanda ku bakora injyana zitandukanye cyane cyane izifite akarango k’umuco nka Afrobeats, Assiko, Bongo, Decale, Funana, Genge, Soukous n’izindi.

Abategura ibi bihembo batanga umwanya ku bahanga imideli bakagaragaza ibyo bakora. Ndetse muri uyu mwaka bahaye urubuga abazerekana imyambaro 10 y’amako atandukanye bahanze.

Bavuze ko bafite icyizere cyinshi cy’uko ibi birori bizabera mu Mujyi wa Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 15 Ugushyingo 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga bizahuruza isoko n’amaduka.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2020, nibwo abategura ibihembo bya Afrimma batangaje abahataniye ibihembo banashyiraho uburyo bwo kubatoreraho kuri internet.

Abahataniye ibihembo byari mu byiciro 27 barangajwe imbere na Burna Boy uherutse kumurika Album, uri mu byiciro birindwi.

Uyu muhanzi wabaye mpuzamahanga ari mu cyiciro cy’umuhanzi ufite indirimbo y’umwaka (Song of the year), ‘Afrimma Video of the year’, ‘Best Collaboration’ abicyesha indirimbo ‘Jerusalema’ yakoranye na Master KG.

‘Best Live Act’, icyiciro cy’umuhanzi w’umwaka (Artist of the year), ‘Crossing Boundaries with Music Award’ n’icyiciro cy’umuhanzi wigaragaje mu burengerazuba bwa Afurika (Best Male West Africa).

Akurikiwe n’umuhanzi w’umunya-Tanzania Diamond uhagaze neza ku isoko ry’umuziki. Diamond ahatanye mu byiciro bitanu brimo ‘Song of the year’, ‘Afrimma Video of the year’, ‘Best Collaboration’ abicyesha indirimbo ‘Yope’ yakoranye na Innos B, ‘Best Live Act’ na ‘Artist of the year’.

Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya riherutse kumurika Album rihataniye ibihembo mu byiciro bine birimo ‘Song of the year’, ‘Afrimma Video of the year’, ‘Best Live Act’ na ‘Best African Group’.

Umuhanzi w’umunyarwanda Mugisha Benjamin [The Ben] na Sherrie Silver nibo bahagarariye u Rwanda muri Afrimma Awards 2020 (African Music Magazine Music Awards).

The Ben ahataniye igihembo mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza wigaragaje mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba (Best Male East Africa); aho ahatanye na Eddy Kenzo (Uganda), Diamond Platnumz (Tanzania), Harmonize (Tanzania), Khaligrah Jones (Kenya), Glido Kassa (Ethiopia), Mbosso (Tanzania), Rayvanny (Tanzania), Ali Kiba (Tanzania) na Otile Brown (Kenya).

Sherrie Silver ahataniye igihembo mu cyiciro cy’umunyafurika mwiza w’umubyinnyi (Sherrie Silver) harimo Poco Lee (Nigeria), La Petite Zota (Ivory Coast), PapiOjo (Nigeria), Masaka Kids Africana, Sayrah Chips (Nigeria), Bajuni (Tanzania), Rabbit Crew 255 (Tanzania) na Neru Americano&Scro Que Cuia (Angola) na Koro Obidi (Nigeria).

Mu 2019 nabwo The Ben, Sherrie Silver na The Ben bari bahataniye ibi bihembo, ariko ntibabonye igihembo na kimwe.

Icyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza y’umwaka (Afrimma Video of the Year) harimo ‘Suzanna’ ya Sauti Sol baherutse kumurika Album, ‘Duduke’ y’umunya-Nigeria Simi, ‘Jerusalema’ ya Master G ikomeje guca uduhigo ku Isi, ‘Jeje’ ya Diamond n’izindi.

Mu cyiciro cy’utunganyaneza amashusho (Best Video Director) harimo umunya-Uganda Sasha Vybz waguye amarembo ye agera no mu Rwanda, umunya-Nigeria Clarence Peters warambitse ibiganza ku mishinga y’indirimbo zikomeye, umunya-Kenya Enos Olik n’abandi.

Icyiciro cy’indirimbo z’umwaka (Song of the year) harimo ‘Suzanna’ ya Sauti Sol, ‘Jerusalema’ ya Master G, ‘jeje’ ya Diamond, ‘Oma Ada’ ya Medikal, ‘Koko’ ya Kabza De Small&DjMaphorisa, ‘Anybody’ ya ‘Burnaboy na ‘Woman’ ya Rema.

Icyiciro cy’umuhanzi w’umwaka (Artist of the year) harimo Burna Boy, Fally Ipupa, Davido, Diamond Platnumz, Sho Madjozi, Wizkid, Aya Nakamura, Tiwa Savage, Toofan na Master KG.

Ni ku nshuro ya Karindwi ibi bihembo bigiye gutangwa. Kuva mu 2012 nta munyarwanda uregukana ibi bihembo. Ibi bihembo bitegurwa n’abanyafurika batuye muri Amerika bagamije gushyigikira impano zitandukanye z’abanyafurika.

Umuhanzi Burna Boy ahatanye mu byiciro birindwi mu bihembo bya Afrimma 2020

The Ben ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi wigaragaje mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba

Umubyinnyi w'umunyarwandakazi wabigize umwuga Sherrie Silver ahataniye igihembo mu cyiciro cy'umubyinnyi mwiza w'umunyafurika





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND