RFL
Kigali

Bihira bacye! Ibyamamare byakundaniye kuri internet, urukundo rugakonja

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/09/2020 13:21
0


“Ese ni amaso yatokowe cyangwa ahari n’uko bwije. Icyakora ndumva kakajwi, kakajwi nakunze kuri phone. Oya, ariko si we nakunze, ndabona adasa no kuriya foto! Ayo ni amagambo agize indirimbo ‘Online Love’ y’itsinda Active.



Imyaka ine irashize itsinda rya Active risohoye indirimbo ryise ‘Online Love’. Ni indirimbo ryasohotse mu mezi ya mbere y’umwaka wa 2016, yumvikanamo umudiho wacuzwe na Producer Pastor P. 

Ni indirimbo itarabaye kimenyabose mu zo iri tsinda ryasohoye. Ariko yubakiye ku butumwa bw’igihe kirekire, kuko yitsa ku musore n’umukobwa bakundaniye internet, bahura umusore agatungurwa.

Imyaka ibaye myinshi ikoranabuhanga twazaniwe riganjize uburyo kamere bwari busanzwe bukoreshwa n’abazonzwe n’urukundo.  

Nta gitangaza cyarimo kuba warashoboraga gukundana n’umukobwa ukamwoherereza urwandiko rukamugeraho mu gihe cy’isarura, kandi wararwohereje mu ibagara.

Hari abavuga ko ubu buryo bwari bwiza; yewe ngo n’umuco wo ku guhekera umugeni wari mwiza, kuko ababyeyi aribo baguhitiragamo uwo muzabana akaramata.

Mu myaka yo ha mbere wifashishaga Iposita ukandikira uri ibwotamasimbi, ubu irakoreshwa ariko si cyane kuko yaganjijwe na Email, imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Facebook, Instagram n’izindi.

Ikoranabuhanga ryazanye ibyiza n’ibibi, rituma bamwe bishima abandi bakaraka kuko ibyo banditse cyangwa ifoto bashyizeho itagize ‘Likes’ na ‘Comments’ nyinshi.

Ubu hari application wifashisha ugahindura uko ugaragara, ukitera ibirungo, ukigaragaza uri mu mudoko n’inzu by’igiciro kinini n’ibindi bishobora gushitura ukureba.

Hari abatekereza n’abumva ko ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga byose ari ukuri, bishobora gutuma wumva ushatse kujya mu rukundo n’umukobwa w’ikimero uri kureba.

Muri iki gihe, inkingi ikomeye y’urukundo ifashwe na telefoni zigezweho ‘smart phone’ udashobora kumara iminota 5 utayikuye mu mufuko ngo urebe aho Isi igeze.

Izi telefoni ziri kugira uruhare mu guhuza urukundo rwa babiri. Bisaba ko buri umwe ahora ‘Online’ kugira ngo aticisha mugenzi we irungu.

Bohererezanya amafoto n’amashusho ya buracyera n’uko bwije; buri umwe yiyereka undi, biba ikibazo iyo umwe yigaragaza uko atari bishobora kuzatuma bashwana umunsi bahuye.

Hari abarushinze bahuriye ku mbuga nkoranyambaga hari n’abandi byashwanye nyuma y’igihe gito bahuye imbona nkubone.

Urukundo rwo kuri internet rurashoboka. Yewe hari n’abatanga ubuhamya ariko hari n’abazwi byanze buri umwe aca inzira ze ku mpamvu avuga ko byafashe igihe kinini gukundana urukundo ndengamipaka.

Itsinda rya Active mu ndirimbo bise ‘Online Love’ baririmbye bavuga ku nkuru y’umusore watunguwe ahuye n’umukunzi we, kuko yasanze uwo yabonaga ku mafoto atandukanye n’uwo bahuye.

Uyu musore avuga ko yari yakunze amafoto n’akajwi k’uyu mukobwa, ariko bahuye biramutungura. Avuga ko inshuti ze zajyaga zimubwira ko amafoto umukobwa amwoherereza ari ‘photoshop’ akabihakana, ariko ngo yiboneye ukuri.

Uri mu rukundo rwo kuri internet abiratira bagenzi be ko yabonye uwo muri diaspora. Akerekana impano n’imyambaro yakirira ku kibuga cy’indege yohererezwa n’umukunzi we n’ibindi.

Ibyamamare nyarwanda ntibatanzwe gukundanira kuri internet; hari abo byahiriye n’abo byanze.

Ibi byaherekejwe n’agahinda gakabije kuri buri umwe. Avuga ku mwanya we yateye, ibinyoma yagiye abeshywa n’uwo yitaga umukunzi we n’ibindi bigaragaza ko urukundo rwo kuri internet rusaba kwitonda. 

INYARWANDA igiye ku garuka kuri bamwe mu bahanzi bakundanye n’abakobwa bo mu muhanga ariko mu gihe gito bakaza gutangaza batandukanye.

1.Umuhanzi Nizzo [Urba Boys] na Umulisa Yvette

Umuhanzi Nshimiyimana Muhamed [Nizzo] muri Nyakanga 2015 yeruye ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Umulisa Yvette wigaga mu gihugu cy’u Bushinwa.

Amafoto uyu muhanzi yasohoraga, yerekanaga ko Umulisa ari umukobwa w’ikizungerezi w’uburanga bwakururura buri musore, byongeyeho wiga mu muhanga.

Nizzo na Umulisa bagiye bavugana bifashisha internet. Ndetse mu biruhuko, uyu mukobwa yazaga i Kigali akagaragaza umunezero yagize wo guhura n’umukunzi we yabaga akumbuye.

Nizzo yavugaga ko yiteguye kurongora Yvette akamushyira mu mago [Mu mvugo z’ubu], akavuga ko amurutira abandi bakobwa bose bahuye nawe kuva yamenya ubwenge.

Uyu muhanzi mu bihe bitandukanye yifashishije imbuga nkoranyambaga, agaragaza amafoto y’uyu mukobwa akarenzaho ko akumbuye urubavu rwe.

Urukundo rwabo rwashinze imizi mu 2011, ruvugwa cyane mu 2015 ari nabwo batandukanaga nyuma y’igihe gito uyu mukobwa avuye mu Rwanda mu biruhuko.

2. Safi Madiba, Umutesi Parfine na Judithe Niyonizera


Safi Madiba ubu ubarizwa muri Canada ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakanyujijeho mu rukundo; aravugwa biratinda.

Muri Gashyantare 2015 ni bwo bwa mbere byatangajwe ko ari mu rukundo na Umutesi Parfine ubarizwa mu Busuwisi. Impande zombi zamaganiriye kure aya makuru, zivuga ko ‘ari inshuti zisazwe’.

Bakomeje kwifashisha internet baracata ‘chart’ karahava. Impano zitangaje zohererezwa Safi Madiba, ndetse rimwe na rimwe yajyaga mu Mujyi wa Dubai akahurira na Parfine.

Imyaka ibiri bakundana yaherekejwe no gushwana mu buryo bukomeye na rubanda rwa giseseka rurabimenya.

Baracyurirahanye, bamwe bati ‘urukundo rwifashisha ‘bundle’ za internet ni uko rugenda’.

Urukundo rwa Safi Madiba rwari rwarakomeye bigera n’aho afata icyemezo cyo kwamwambika impeta Parfine ariko ayigarukana i Kigali. Ndetse binavuga ko Parfine yakuyemo inda ye.

Ibi byatumye Safi Madiba afata icyemezo cyo kurushinga na Niyonizera Judithe. Ubukwe bwabo babwemejwe muri Kanama 2017, batangira urugendo rushya rw’urukundo bashyizeho akadomo mu ntangiriro za Kanama 2020.

Mu kiganiro cyihariye Safi Madiba yahaye INYARWANDA, yavuze ko yatandukanye na Judithe Niyonizera, kubera ko hari ibyo batumvikanye. Yavuze ibi avuga ko hari hashize amezi atanu batakirarana ku buriri bumwe nk’umugabo n’umugore.

3.Umuhanzi Sano Olivier na Uwera Cadette


Inkuru y’urukundo rw’umuhanzi Sano Olivier na Uwera Cadette n’ubu iracyavugwa mu itangazamakuru.

Dosiye nshya z’urukundo rwabo ziracyavugwa na Sano, avuga ko hari byinshi yavumbuye nyuma yo gutandukana na Cadette.

Intangiriro za Kanama 2019, zasize abakoresha imbuga nkoranyambaga baguye mu kantu, nyuma y’uko Sano na Cadette bashyize iherezo ku rukundo bari baremeranyije imbere y’amategeko.

Sano Olivier yavugaga ko hari byinshi byatumye afata icyemezo cyo gutandukana na Cadette, birimo kuba uyu mukobwa ataramubwije ukuri ku babyeyi be, umwana yavugaga ko yabyaye ntabimubwire n’ibindi.

Cadette we yisobanuraga avuga ko yabwije ukuri Sano Olivier, ahubwo ko imiryango akomokamo yamugiye mu matwi, ikamubwira ko adakwiye kurushinga nawe.

Ubu Cadette yamaze kwibaruka umwana w’umukobwa mu gihe Sano akomeje gukora umuziki. Ndetse bombi mu rubanza ruracyageretse kuri gatanya kugira ngo batandukane byemewe n’amategeko.

5.Umuraperi Shizzo Afropapi n’umukinnyi wa filime Alliah Cool

Muri Kanama 2020, umuraperi Hakizimana Agappe uzwi kandi Shizzo yemeje ko yamaze gutandukana na Isimbi Alliance [Alliah Cool] bitewe n’ibibazo byakomotse ku rukundo rwabo rwari ndengamipaka.

Shizzo na Isimbi batandukanye bamaze igihe batabanye neza kubera gishigisha yaje mu mubano wabo. Urukundo rwabo rwari ruzwi na benshi, ndetse uyu mukobwa yigeze gusuka amarira ku kibuga cy’indege ubwo yari aherekeje umukunzi we.

Shizzo yabwiye INYARWANDA, yatandukanye na Isimbi mu gihe bari barimo bashaka uko basubiranya ibintu ku murongo, ariko buri umwe ahitamo guca inzira ze.

Uyu muraperi yavuze ko yatandukanye na Alliah Cool bitewe n’intera iri hagati yabo, dore ko we abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Alliah ari mu Rwanda.  

Ibintu bishimangira ko gukundanira kuri internet bihira bacye. Ati “Ibyacu byari bigoye buri kubyumva. Ntabwo turi kumwe. Ntabwo tumeranye neza. Twararekanye nk’uko yabivuze. N’ibyo ntakindi ariko meze neza.”

Uyu muraperi yavuze ko mu gihe cy’imyaka irenga ibiri yari amaranye na Alliah Cool, yishimira umubano bombi bari bafitanye n’ubuzima basangiye.

Shizzo na Alliah bakunze gushyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga baterana imitoma, ubu buri umwe yasubiye inyuma arasiba.

Urukundo rw’aba bombi rwari rumaze gufata indi ntera. Mu Ukuboza 2019, Shizzo yifashishije Alliah mu mashusho y’indirimbo ‘Agatoki ku kandi’ yakoranye na Queen Cha.

6.Umuhanzikazi Tonny Unique na Philbert King

Umuhanzikazi Tonique Unique wakunzwe mu ndirimbo ‘Sawa Sawa’, muri Gicurasi 2020, yabwiye INYARWANDA, ko atari mu rukundo n’umusore witwa Philbert King wari umaze amezi ane amwambitse impeta y’urukundo.

Uyu musore abarizwa mu Budage mu gihe Tonny abarizwa mu Rwanda. Urukundo rwavuzwe mu itangazamakuru nta gihe kinini bamaze bakundana, ndetse uyu musore yagiye aza gusura uyu mukobwa witegura kwibaruka.

Urukundo rwabo rwari rwafashe indi ntera, ku buryo imiryango yombi yari imaze kumenya ibijya mbere. Gusa bombi bahisemo gutandukana, ku mpamvu Tonny avuga ko hari ibyo batumvikanyeho.  

Ubwo Tonny yatangaza ko yitegura kwibaruka imfura ye na Philbert King, yabwiye INYARWANDA, ko hari amahirwe menshi y’uko bashobora gusubiramo.

6.Mico The Best n’umunyamerikakazi

Mu myaka ibiri ishize Mico the Best yemeje ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Acacia wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe uyu muhanzi yerekanye amafoto y’uyu mukobwa ariko nta n’imwe bari kumwe.

Mu Ukuboza 2018, Mico The Best yabwiye INYARWANDA, ko abantu bamenye iby’urukundo rwe na Acacia, hashize amezi 18 bakundana.

Uyu muhanzi yanavugaga ko ari mu nzira yo gushaka ibyangombwa akajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusura umukunzi we, ariko siko byagenze buri umwe yaciye inzira ze.

Mico wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Indahiro’, ‘Arashotorana’ yavugaga ko yamenyanye n’uyu mukobwa bitewe n’uko yari asanzwe ari umufana we.

Urukundo rwabo ntirwavuzwe cyane mu itangazamakuru, ari nayo mpamvu gutandukana kwabo kutigeze kuvugwa cyane.

Umuhanzi Mico The Best yatandukanye n'umunyamerikakazi Acacia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND