Rutahizamu wa Manchester United Mason Greenwood yasabwe kujya akora imyitozo wenyine, kandi agacunga abandi bavuye ku kibuga, akobana kuza mu myitozo mu gihe kingana n'icyumweru.
Nyuma
yaho Mason Greenwood ndetse n'umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya
Manchester City Phil Foden birukanwe mu ikipe y'igihugu nyuma yo gusanga
bazanye abakobwa aho ikipe yari icumbitse, uyu mukinnyi w'imyaka 18 yaje
kugaruka mu Bwongereza aho asanzwe aba.
Mu
gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo ubuyobozi bwa Manchester United bwabwiye
Mason Greenwood ko azajya akora imyitozo wenyine kandi akayikora nyuma y'uko
imyitozo isanzwe izajya iba imaze kurangira.
Greenwood yirukanwe amaze guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y'igihugu
Uyu mwanzuro Ubuyobozi bwa Manchester United buwufashe ku bw'impungenge z'uko ubwo Greenwood yahuraga na bariya bakobwa, ashobora kuba yaranduye Coronavirus ariyo mpamvu agomba kujya mu kato. Greenwood ntazakina umukino wagishuti Manchester United izakinamo na Asto villa mu mpera z'iki cyumweru bitegura shampiyona bazatangira bahura na Crystal Palace tariki 19 Nzeri 2020.
TANGA IGITECYEREZO