RFL
Kigali

Ibitero bya mudasobwa byakozwe mu matora ya 2016 bishobora no kongera kuba bikorewe Biden

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:11/09/2020 12:47
0


Ikigo Microsoft Corp vuba aha cyamenyesheje ikigo gitegura kwiyamamaza kwa umukandinda w’ abademokarate, Joe Biden, ko ababa baragize uruhare mu bitero bya mudasobwa mu matora ya 2016—babifashijwemo n’ u Burusiya—baba baragerageje no kwibasira uyu mukandida.



Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru, Reuters, cyatangaje ko habayeho ibitero bikorerwa kuri mudasobwa byari bigamije kwibasira ikigo gikora iby kwiyamamaza ndetse n’ itumanaho, SKDK, ubu kiri gukorana n’ umukandida w’ umudemokarate, Joe Biden, uri kwiyamamariza kuba perezedia wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Microsoft Corp ivuga ko yatahuye abashaka gukora ibyo bitero, ndetse ko ari nabo batasi guverinoma ya Amerika yatangaje ko bivanze mu bikorwa byo kwiyamamaza by’ umukandida—n’ ubundi w’ abademokarate—Hillary Clinton, hanyuma bagashyira hanze za imeli (emails) z’ abamukoreraga.

Iri tsinda rikora ibitero bikorerwa kuri mudasobwa rizwi nka “Fancy Bear”, bivugwa ko rigenzurwa n’ Ikigo cya gisirikare cy’ ubutasi cy’ u Burusiya, nk’ uko byerekanwa muri raporo z’ Ubutasi bwa Amerika zashyizwe hanze nyuma y’ amatora ya 2016.

N’ ubwo iki kigo kiri gukorana na Biden mu bikorwa bye byo kwiyamamaza bivugwa ko ibi bitero byabayeho ariko ntibabashe kwinjira muri ‘network’ yabo, ibigo by’ ubutasi bya Amerika byari byagaragaje ko hashobora kuzabaho ibikorwa nk’ ibi, bikozwe n’ ibihugu by’ amahanga.

Mu iperereza ryakozwe ryerekana ko u Burusiya bwagize uruhare mu kwivanga mu matora ya 2016 yo muri Amerika, aho iki gihugu cyageragezaga kufasha Donald Trump kuba yatsinda amatora.

Ku ruhande rwa SKDK ndetse n’ urwa Microsoft Corp, ntabwo bigeze bagira icyo baangariza ibinyamakuru, gusa, Moscow yo yahakane kenshi ibikorwa by’ibitero bya mudasobwa bigamije kwivanga mu matora y’ Igihugu icyo aricyo cyose.

Kugeza mangingo aya ntabwo biramenyekana neza niba ibi bitero byari bigamije kwibasira ibikorwa byo kwiyamamaza bya Joe Biden, cyangwa byari bigamije gutahura Amakuru ya SKDK arebana n’ abandi bakiriya bakorana n’ iki kigo.

Ubusanzwe, iki kigo gifitanye umubano n’ imikoranire by’ igihe kinini n’ ishyaka ry’ abademokarate, dore ko kimaze gukora ku bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida inshuro 6, ndetse n’ indi myanya ikomeye muri Amerika. Kuri ubu, kiri gukorana Joe Biden wahoze ari visi Perezida muri manda ya Perezida Barack Obama.

Src: Reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND