RFL
Kigali

Ibimenyetso 9 bizakubwira umuntu ugeze ku rugero rushyitse rwo gushinga urugo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:10/09/2020 16:13
0


Mu Isi y’ubu hari ubwo urungano, ikigare n’ababyeyi bashyira igitutu ku musore bamubaza impamvu atarashaka umugore ibyo bitekerezo atekerwamo bigatuma agira ngo ageze igihe cyo gushinga urugo.



Iyi nkuru ikubiyemo ingingo 9 umuntu agomba gusuzuma kugira ngo amenye ko ageze ku rugero rushyitse rwo kurongora.

1. Kumenya impamvu ushaka gushinga urugo

Birashoboka ko umaze igihe ureba amafoto y’ubukwe bw’abantu ku mbuga nkoranyambaga, ukwiye kwibaza niba impamvu wumva ushaka ubukwe ari ariya mafoto ukeneye? Uragira ngo abantu bage bavuga ko washatse, cyangwa witeguye kubana n’umukunzi wawe ubuzima usigaje bwose? Ni iki uzungukira mu gushyingiranwa n’umukunzi wawe kirenze kuba muri abakundana? Ugomba kwibaza ibibazo bikomeye nk’ibi ukumva niba koko uri ku rugero rushyitse rwo kurongora cyangwa kurongorwa.

2. Inyota ufite n’iy’urushako cyangwa ubukwe

Ubukwe ni ibirori biguha amahirwe yo guhuriza hamwe inshuti n’imiryango mukishimana. Niba iyi ariyo mpamvu iguteye gushaka gushinga urugo ntabwo bisobanuye ko ugeze igihe. Itonde kuko ubukwe bumara amasaha ariko urushako ruzabaho ubuzima bwawe bwose. Reba neza ko witeguye urushako utiteguye ubukwe.

3. Impamyi yo kwigenga

Bamwe mu bana bajya ku ishuri bagakundanirayo na bagenzi babo bakumva bashatse gushinga ingo kugira ngo bage kure y’igitsure cy’ababyeyi. Ibi si ikimenyetso cy’uko ugeze ku rugero rushyitse rwo gushaka. Ugomba kubanza ukava mu buzima bw’ishuri, ukajya mu buzima busanzwe, iyo umaze kugira imyaka 25, uba warahuye n’abantu batandukanye bigufasha guhitamo umukunzi wakubera umugabo cyangwa umugore ukubereye.

4. Umubano wanyu urahamye

Iyo ukimara kubana n’umukunzi wawe mwamaze gushyingirwa ubuzima bwanyu buba ari uburyohe gusa, muririrwana, mugakina, mugasohokana, ariko urushako ntabwo rugarukira aha, mbere yo gutekereza gushinga urugo ukwiye gutekereza ko bibazo bikomeye muzahurira nabyo mu rugo rwanyu mukumva niba mufite imbaraga z’umutima n’ubushobozi bwo guhangana nabyo no kubikemura.

5. Uzi kandi wizera umukunzi wawe

Kuba mwaba mumaze imyaka myinshi mukundana ntabwo bisobanuye ko muziranye cyane. Ugomba kumenya umukunzi wawe ukanamusobanukira. Mumaze imyaka ine mukundana nibyo bitumye ushaka ko mushyingiranwa? Ugomba kumenya ahahise he, ukamenya ibyifuzo n’inzozi ze. Ukaba uzi uko yitwara mu kibazo runaka. Ugomba no kumugirira icyizere.

6. Kuzahindura umukunzi wawe

Umukunzi wawe ugomba kumushaka wemeye kwakira imico afite uwo munsi uniteguye kuzabana nayo ubuzima bwawe bwose, wivuga uti ‘ubwo niyemeje ko tubana bizatuma ahinduka’.

7. Kuzakemura ikibazo mubana

Utekereza ko gushinga urugo bizagufasha gukemura ikibazo mufitanye? Nimubanze mukemure icyo kibazo mubone gutekereza ibyo gushyingiranwa. Gukemura ikibazo mutarashakana bibaha imbaraga zo kuzashobora gukemura ibibazo muzahura nabyo nyuma yo gushakana iyo ikibazo kibananiye kugikemura mutarashakana kwizera ko gushyingiranwa bizatuma mugikemura ni ukwishuka.

8. Umuryango n’inshuti zawe bakunda umukunzi wawe

Iyo aribwo ukinjira mu rukundo wumva ari iby’agaciro kuba so yemeye umukunzi wawe ariko iyo ugiye gufata icyemezo cyo gushyingirwa buri kantu uba ugomba kukitaho kandi kuba so yemera umukunzi wawe si ingingo yatuma muzagira urugo rwiza. Gusa niba inshuti zawe zose n’umuryango wawe wose wanze kugushyigikira ukwiye kubitekerezaho kabiri. Aba nibo bantu baba bakuzi neza niba bose banze umukunzi wawe haba hari ikibazo.

9. Kuba ubuzima bushingiye ku mukunzi wawe

Niba ufite umukunzi ukaba ubona ubuzima atarimo bwaba bubishye, akaba akwemerera ko mwashyingiranwa, kandi ukaba utabona ko hari undi mwazashyingiranwa ngo mugire urugo rwiza, genda mushyingiranwe.

Source: lifehack






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND