RFL
Kigali

Kiss Summer Award 2020 yongewemo igihembo cy’umuntu wagize uruhare mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/09/2020 17:56
0


Abategura ibihembo bya Kiss Summer Award 2020 bamaze gutangaza ko bongeyemo igihembo cyiswe "Lifetime Achievement" cy’umuhanzi, umuntu ku giti cye, ikigo n'undi washyize itafari ku rugendo rw’umuziki Nyarwanda.



Kiss Fm irizihiza imyaka itandatu ishize ishyigikira urugendo rw’iterambere rw’umuziki nyarwanda; irimo imyaka itatu itanga ibihembo ku bahanzi n’aba-Producer bigaragaje kurusha abandi mu mpeshyi.

Tariki 17 Kanama 2020 yatangaje indirimbo eshanu zihatanira igihembo cy’iyakunzwe cyane mu mpeshyi ya 2020 (Summer Song). Ku munsi ukurikiyeho, itangaza ibindi byiciro byari bisigaye.

Tariki 19 Kanama 2020 yahaye urubuga abakunzi b’umuziki batangira gutora abahanzi bahataniye ibihembo bya Kiss Summer Awards, banyuze ku rubuga rwa Kiss FM.

Uncle Austin uri mu bari gutegura ibi bihembo, yabwiye INYARWANDA, ko batekekereje kongeramo igihembo cya ‘Lifetime Achievement Award’ mu rwego rwo gushimira no guha icyubahiro umuntu wagize uruhare mu iterambere ry’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Austin avuga ko uyu muntu azatangazwa ku munsi wo gutanga ibi bihembo, uzaba ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020 guhera saa kumi z’umugoroba. Ati “Iki ni icyiciro cyo gushyimira, yaba umuhanzi cyangwa undi muntu ufite uruhare yagize mu iterambere ry’umuziki w’Abanyarwanda.” Akomeza ati “Buri mwaka tuzajya dutoranya umuntu uzajya uhabwa iki gihembo.”

Ibihembo bya Kiss Summer Awards 2020 bihataniwe mu byiciro bine birimo icyiciro cy’indirimbo y’impeshyi ‘Best Summer Award’ harimo ‘Ntiza’ ya Mr Kagame na Bruce Melodie, ‘Do Me’ ya Marina na Queen Cha, ‘Ubushyuhe’ ya DJ Pius na Bruce Melodie na ‘Saa Moya’ ya Bruce Melodie.

Hari icyiciro cy’umuhanzi mushya w’impeshyi ‘Best New Artist’ kirimo B Threy, Ariel Wayz, Kevin Kade na Calvin Mbanda.

Icyiciro cy’umuhanzi wigaragaje mu mpeshyi harimo Bruce Melodie, The Ben, Nel Ngabo na King James. Hari kandi n’icyiciro cya Producer wigaragaje muri iyi mpeshyi ya 2020 uzatoranywa n’akanama nkemurampaka. Iki cyiciro harimo Madebaet, Knoxbeat, Element na Ishimwe Clement.

Ni ku nshuro ya gatatu Radio ya Kiss Fm igiye gutanga ibihembo ku bahanzi bigaragaraje mu mpeshyi. Kuri iyi nshuro, ibi bihembo byatewe inkunga n’uruganda rwa Skol.

Uru ruganda rwanashyizeho irushanwa riri kubera ku mbuga nkoranyamba rishamikiye kuri ibi bihembo. Iri rushanwa rizasiga hahembwa abantu bane bazahembwa amagaziye atanu ya Skol Malt.

Uwitabira irushanwa rya Skol, yifashishije konti ye ya Facebook n'iya Instagram, akagaragaza umuhanzi ashyigikiye muri ibi bihembo bya Kiss Summer Awards 2020 n’impamvu.

Hanyuma agakora tag kuri Facebook ya Skol (Skolrwanda) ndetse no kuri Instagram yabo (Skolbrewery). Abahatanye muri iri rushanwa basabwa gusakaza aya amafoto kugira ngo abone ‘Likes’ na ‘comments’ nyinshi.

Igihembo cya 'Lifetime Achievement Award' kizahabwa umuhanzi, umuntu ku giti cye, ikigo n'undi wese wagize uruhare mu iterambere ry'umuziki w'u Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND