Kenny w’imyaka 15 y’amavuko avuga ko akiri ku ntebe y’ishuri, kandi ko bitamubujije gutangira urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Uyu muhanzi avuga ko yinjiye mu muziki kubera ko ari ibintu akunze, kandi ko ari ibintu yiyumvamo kuko kuva na cyera yifuzaga kubikora nk’umwuga.
Kenny avuga ko yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba afite imyaka ine y’amavuko, agejeje imyaka umunani y’amavuko atangira kujya muri studio.
Yavuze ko afite gahunda yo gukora umuziki mu buryo bumwinjiriza, kuko afite umwihariko mu njyana ya R&B.
Ati “Umwihariko wanjye n’uko R&B ndirimbo itandukanye n’iy’abandi cyane cyane mu buryo bw’injyana nkoresha. Nje gukora umuziki mu buryo bwa business."
Kenny avuga ko yatangiye umuziki kubera ko yakundaga umuhanzi Miss Jojo ndetse ngo yatekerezaga ko bazakorana indirimbo, ariko yinjiye mu muziki undi yaramaze kuwusohokamo.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "ICYO WIFUZA' YA KENNY NARRA