RFL
Kigali

Rayon Sports yongeye kwishyuzwa amafaranga amaze imyaka itanu yaratereye agati mu ryinyo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:9/09/2020 14:27
0


Uwuhagarariye mu mategeko umutoza Mbusa Kombi Billy, yandikiye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda abasaba ko bakongera bakabishyuriza amafaranga Rayon Sports ibamazemo imyaka isaga itanu.



Kombi Billy yahagaritswe na Rayon Sports kuyitoza tariki 29 Nyakanga  2014 bamubwira ko bagomba gusesa amasezerano, gusa bidatinze Kombi Billy yatangiye inzira zo kwishyuza iyi kipe ari bwo yagezaga ikirego cye mu kanama ka FERWAFA gashinzwe imyitwarire yishyuza Rayon Sports 1.200.000 Frw


Nyuma yaho tariki 02 Ugushyingo 2015 akanama kategetse Rayon sports kwishyura Kombi Billy amaranga angana na 1.200.000 Frw. Gusa kuva ubwo nk'uko uru rwandiko rubivuga iyi kipe yatereye agati mu ryinyo. Mbusa Kombi Billy abaye umutoza wa kabiri wishyuza Rayon Sports amafaranga imubereyemo ndetse akanayijyana mu nkiko nyuma ya Ivan Minnaert wishyuza iyi kipe ikomoka i Nyanza akayabo ka 13.000.000 Frw.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND