Kuwa Kabiri w’iki cyumweru Kim Kardashian abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko abagize umuryango we bafashe icyemezo cyo guhagarika ibiganiro byacaga kuri televiziyo bizwi nka ‘Keep Up With The Kardashians’ nyuma y’imyaka 14 byari bimaze bikorwa.
Kim Kardashian yatunguye abakunzi be ubwo yabatangarizaga
ko umuryango we wafashe icyemezo cyo guhagarika ibiganiro byakundwaga n'abatari
bacye byari bimaze imyaka 14 bitambuka kuri televiziyo bizwi nka ‘Keep Up With The Kardashians’.
Ibi biganiro byafashije Kim Kardashian n’abavandimwe be ari bo: Kourteny, Khloe, Kylie na Kendall kwamamaza ibikorwa byabo bitandukanye bakora harimo imideli ndetse n’imitako y’ubwiza. Uyu mugore nta mpamvu yatangaje yatumye bahagarika ibi biganiro ariko mu butumwa televiziyo ya E! Network yatambutsaga ibi biganiro yatangaje ko bubashye icyemezo uyu muryango wafashe cyo kubaho ubuzima bwabo hanze ya kamera.
Mu myaka micye ishize bamwe mu bavandimwe ba Kim barimo
nka Kourteny bamaze igihe kitari gito batagaragara muri ibi biganiro bitewe n’impamvu
zabo zitandukanye. Kim Kardashian nawe yagiye ahura n’imbogamizi zitandukanye
harimo n’ibibazo byari mu muryango we ndetse n’ibikorwa umugabo we
Kanye West arimo byo kwiyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za
Amerika.
Ibi biganiro byari bikunzwe n'abatari bacye
Ibi biganiro byakurikiwe n’abatari bacye, cyane cyane
ku nkuru zitandukanye zavugwaga kuri uyu muryango harimo nk’ubukwe bwa Kim Kardashian
n’uwahoze ari umugabo we Kris Humphries ndetse n’umuraperi Kanye West. Izindi nkuru
zakurikiwe cyane harimo nk’ubujura Kim Kardashian yakorewe mu mujyi wa Paris,
itandukana rya Khloe Kardashian n’umukinnyi wa Basiketi Lamar Odom, ukwihinduza
igitsina (Transgender) kwa Caitlyn Jenner umukuru w’uyu muryango wahoze yitwa
Bruce Jenner.
Mu butumwa Kim Kardashian yanyujije ku rukuta rwe rwa
Instagram yabwiye abakunzi b’ibi biganiro ko umuryango we ubabajwe no
kubamenyesha ko bafashe icyemezo cyo guhagarika ibi biganiro aho ibiganiro bya
nyuma bizatambuka kuri televiziyo mu mwaka utaha wa 2021. Yakomeje ashimira
abakunzi be ndetse n’umuryango we muri rusange bamubaye hafi mu mwaka 14
ishize.
E! Network yatambutsaga ibi biganiro mu butumwa yatanze yashimiye uyu muryango ndetse n’abagize itsinda ryateguraga ibi biganiro, ubufatanye babagaragarije mu myaka yose bamaze bafatanya. Iyi televiziyo kandi iherutse gutangaza ko ibi biganiro byarebwaga ku mpuzandengo y'abagera kuri Miliyoni imwe, aho mu barebaga ibi biganiro bari hagati y’imyaka 18 na 49 y’amavuko.
Ibi biganiro kandi byatumye abagize uyu muryango bakurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga aho abagize uyu muryango bose bakurikirwa n’abarenga miliyoni magana arindwi mirongo inani n’ebyiri n’ibihumbi magana ane (782.4 M followers) ku rubuga rwa Instagram gusa. Muri Gicurasi uyu mwaka, urubuga rwa Netflix rwerekana amafilime kuri murandasi rwatangaje ko rugiye gutangira kwerekana ibi biganiro mu Bwongereza.
Src: Daily Mail
TANGA IGITECYEREZO