Mu ruhando rwa muzika bamwe bagiye barangwa no kutumvikana, umwiryane no kudatezanya imbere. Mu njyana ya Hip Hop cyane cyane usangamo urunturuntu rimwe na rimwe rukarangira. Ubu, umuhanzi umaze kugira izina rikomeye mu njyana ya Hip Hop, B-Threy yishimira umubano we na mugenzi we Bushali.
Aba basore bombi, ni abaraperi mu njyana ya Kinya
Trap, ubu twavuga ko ari bo bahetse iyi njyana mu Rwanda, bakuriye mu itsinda
rimwe rya Green Ferry inzu iteza imbere abahanzi b’abanyempano muri Hip Hop. Mu mwaka wa 2016 ni bwo iyi nzu yatangiye kwegeranya abanyempano b’iyi njyana. Amalon, Bushali, B-Threy, Slum Drip,
Prime n’abandi bari muri Green Ferry.
Umuhanzi B-Threy
Muri Green Ferry, B-Threy na Bushali ntabwo bavugaga
rumwe aho barebanaga ay’ingwe. Tariki 8 Nzeli 2020 ni bwo Amalon yashyize hanze
indirimbo yahurije hamwe abahanzi bagera kuri 4 nawe wa Gatanu, mu ndirimbo
yise “Amabara”. Abahanzi bayigaragaramo
harimo; Bushali, B-Threy, Alyn Sano na Marina. Igisohoka bamwe bibajije niba B-Threy
na Bushali basigaye bahuza mu mibanire no gushyigikirana.
INYARWANDA.COM, iganira na B-Threy, uyu muraperi yahamije ko ubu nta mwuka mubi uri hagati yabo ahubwo ko barangwa n’urukundo rwinshi,
gusabana, gushyikigirana, kubana mu mahoro no kugirana inama.
B-Threy ati: “Ubu navuga ko Bushali turi
abavandimwe bakundana bashyigikirana,
ni byo umwuka mubi wigeze gututumba turi muri Greeen Ferry ariko nakubwira ko ibyo
byarangiye cyera, ni umuntu wanjye wa hafi ubyumve, ntawakwifuriza ikibi mugenzi we, turaganira ibitagenda tugakosorana muri rusanjye, mbese ibintu ni
amahoro n’umudendezo hagati yanjye na BushaIi”.
Umuhanzi Bushali
Mu guhurira mu ndirimbo imwe ya Amalon yitwa “Amabara”, avuga
ko ari ikintu cyiza cyane yishimiye ari nabwo
yaboneyeho gushimira Dj Pius wagize uruhare runini mu guhuza aba
bahanzi bahurire hamwe baririmbe. Dj Pius ubusanzwe ni we ureberera inyungu
umuhanzi Amalon.
Ati: "Kwisanga muri iyi ndirimbo ‘Amabara’ byaranshimishije
cyane kuko ni indirimbo ifite ubutumwa n’icyo yigisha rubanda, ndanashimira Dj
Pius wagize iki gitekerezo cyo kuduhuriza hamwe, ni umuntu mwiza cyane kandi
ukunda impano, ukunda amahoro aho ari hose akishimira ko muzika Nyarwanda
yatera imbere, ndamushimiye cyane mbikuye ku mutima”.
Umuhanzi Amalon uri kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘AMABARA YA AMALON FT BUSHALI, B-THREY, MARINA & ALYN SANO
TANGA IGITECYEREZO