RFL
Kigali

Rubavu: Akanyamuneza ku maso y’abarema isoko rya Brasserie ryari rimaze ibyumweru bibiri ritarema

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:9/09/2020 11:59
0


Isoko rya Brasserie ni ryo soko rifashe ubuzima bw’abaturage benshi baturiye Umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu. Iri soko riremwa n’abaturage baturutse mu tundi turere twa Nyamasheke, Rutsiro na Karongi, ryari rimaze ibyumweru bigera kuri bibiri ridakora kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.



Kuri uyu wa mbere  tariki  7 Nzeri 2020 mu masaha ya mu gitondo ni bwo umunyamakuru wa INYARWANDA yageze mu murenge wa Nyamyumba ahari hasanzwe hari isoko rihuza abaturage bavuye mu turere duturanye na Rubavu ndetse n’abaturage bavaga mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ukihagera uhasanga ibikorwa byo kubaka icyambu cya Rubavu bikagusaba gukora urugendo rw’iminota mirongo itatu kugira ngo ugere aho isoko ryimuriwe.


Gukaraba intoki, gupima umuriro, gusiga umwanya ungana na metero imwe hagati y’umuntu n’undi, kwandikwa mu gitabo ku baremye isoko ndetse no kureba ko ingamba zose zubahirizwa hifashishijwe abashinzwe umutekano ni byo uhura nabyo bwa mbere ukigera aho aba bacuruzi bimuriwe. Twashatse kumenya uko ubuzima bw’abacuruzi buhagaze ndetse n’uko bakomeje kwirinda icyorezo cya Coronavirus tuganira na Mukamana Esther na Mugabe Innocent bakorera muri iri soko batubwira ko bafite ibyishimo byinshi ku bwo kugarurwa mu isoko ndetse bizeza ubuyobozi umutekano uhagije mu buryo bwo kwirinda iki cyorezo.

Mugabe Innocent yagize ati “Ninkubwira ko twishimye ubifate nk’ukuri, ubundi iri soko ryacu ntabwo rirema buri munsi kubera ko ricururizwamo n’abacuruzi baturutse mu turere duturanye kandi bakaza n’amato. Mu minsi yashize ubuyobozi bwatweretse impungenge zituruka kuri iki cyorezo batubwira ko hashira ibyumweru bibiri tudakora, turabyumva turanabyubaha. Ni byo ubuzima bwari butugoye ariko natwe tuzi ububi bw’iki cyorezo, ubu rero turashima ko batugaruye kandi tubizeza ko turakomeza kugikumira”.


Emerance umuyobozi wungirije muri iri soko aganira InyaRwanda.com

Ibi byashimangiwe na Imanarafasha Yolamu umuyobozi w’iri soko wasabye abaturage baricururizamo kwirinda barinda na bagenzi babo na cyane ko bacuruza 50% kugira ngo ubucucike bugabanuke. Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bwana Habyarimana Gilbert ku murongo wa Telefone ngendanwa yemereye umunyamakuru wa InyaRwand.com ko iri soko ryari ryarahagaze mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, asaba abacuruzi gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo gihangayikishije isi, abizeza ko nta kindi kizatuma bahagarara gukora ngo biteze imbere. 


Habyarimana Gilbert umuyobozi w'akarere  Rubavu 

Yagize ati ”Ntabwo twafunze isoko ku zindi mpamvu twese turabizi uburyo iki cyorezo gikomeye. Iki cyorezo tutakirwanyirije hamwe ntabwo twagitsinda ni nayo mpamavu rero twafashe ibyumweru bibiri byo kuba dufunze isoko rya Brasserie kuko rikorerwamo n’abacuruzi baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu duturanye na Rubavu ndetse n’abaturanyi bo muri Congo.

Tumaze kubona uko imibare iri kugenda yiyongera twahisemo kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda. Ubu rero bari gukora ariko bitavuze ko icyorezo cyagiye bakomeze birinde bubahiriza amabwiriza yashyizweho bakore uko bikwiye biteze imbere ni nacyo twifuriza abaturage bacu”. Ahari isoko rya Brasserie hari kubakwa icyambu cya Rubavu ari nayo mpamvu yatumye abikorera bahitamo kuryimura.

Amafoto: Kwizera Jean de Dieu -InyaRwanda.com (Rubavu)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND