RFL
Kigali

Miss Aurore, K8 Kavuyo, Emmy mu batashye ubukwe bwa Malaika Uwamahoro n'umukunzi we Christian-AMAFOTO 30

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/09/2020 13:09
0


Tariki 05 Nzeri 2020, Malaika Uwamahoro wamenyekanye mu kuvuga imivugo, gukina filime n’ikinamikico, yatangiye urugendo rushya n’umukunzi we Christian Kayiteshonga, ni nyuma y’uko bemeranyije kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.



Bombi bahamije isezerano ryo kubana byemewe n’amategeko, ku wa 20 Kanama 2020. Bashyize Imana mu biganza urugo rwabo ku wa 05 Nzeri 2020 mu birori binogeye ijisho byabereye mu Mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Ubukwe bwa Malaika na Christian bwahuje imiryango, inshuti, abavandimwe, abahanzi n’abandi. Mu batashye ubu bukwe harimo; umuraperi Muhire William wiyise K8 Kavuyo wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Allhamdoulilah’, ‘Ntibayoka’, Ndaguprefera’ n’izindi;

Umuhanzi Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy umaze imyaka irindwi akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Care’ yakubiye kuri Album ye nshya.

Ubu bukwe bwatashywe kandi Miss Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda 2012, Miss Heritage Rwanda 2012 na Miss Fespam 2013. Uyu mukobwa asanzwe ari umukunzi wa Egide Mbabazi ari nawe wafashe amafoto y’ubu bukwe.

Malaika Uwamahoro yanditse ashima Imana, umukunzi we Christian amubwira ko yasaga neza ku munsi ufite igisobanuro kinini mu buzima bwabo.

Uwamahoro avuga ko yajyaga yibwira ko azi urukundo, azi gukunda ariko ngo akimara guhura na Christian yabonye ko hari byinshi atari azi, kandi ko na n'ubu agikomeje kwiga kugira ngo asigasire urukundo rwabo.

Yavuze ko Christian [Shonga] yamweretse urukundo rudasanzwe, aramukunda ntiyamubabaza; amugaragariza urukundo rutarimo urujijo kandi abikora mu nguni zose z’umutima we.

Malaika yavuze ko urukundo ari rwiza, rwuzuye imbazi, rwumva, rutuma umuntu yishima, rugasubiza intege mu bugingo, rugashyigikira, rugatuma umuntu avumbura, by’umwihariko rukamumurikira.

Yavuze ko gukunda bisaba gukora cyane, kwita kuri mugenzi wawe ukamuha igihe cyawe cyose. Ati “Uyu mugabo yarankunze bya nyabyo. Arankwiriye! Kandi sintigeze numva ko bidashoboka, kuko nzi neza ko ari njye yaremewe.”

Malaika yavuze ko yasutse amarira y’ibyishimo ubwo yandikaga ubu butumwa, kuko yahamije isezerano n’umugabo yakunze kurusha abandi.

Mu minsi ine ishize, Malaika Uwamahoro yizihije isabukuru y’amavuko. Christian yanditse avuga ko yamukunze bya nyabyo amushimira kuba yaremeye kubana nawe akaramata nk’umugabo n’umugore.

Yavuze ko uyu mukobwa yamukundiye uwo ari we ‘kandi bigize igice cy’ubuzima bwanjye’. Ati “Ndagukunda kandi nzakomeza gukunda iteka.”

Malaika yamenyekanye kubera imivugo yavugiye mu birori bitandukanye birimo Rwanda Day, Inama Rusange y’Umuryango w’Afurika y’Ubumwe n’ahandi ndetse akina filime zitandukanye zirimo iheruka kujya hanze yitwa “Notre Damme Du Nil.

Malaika n'umukunzi we Christian bakoze ubukwe ku wa 05 Nzeri 2020 mu birori byabereye mu Mujyi wa Boston

Malaika uzwi mu kuvuga imivugo, gukina ikinamico na filime ku munsi w'ubukwe bwe yari aberewe


Malaika yashimye Imana nyuma y'uko asezeranye n'umusore yakunze kurusha abandi

Malaika Uwamahoro na Christian ndetse n'abakobwa bamwambariye ku munsi w'ubukwe

Umuhanzi Emmy [Uri hagati] ari mu batashye ubukwe bwa Malaika na Christian

Umuhanzi Emmy yicaranye na Miss Mutesi Aurore Kayibanda, umukunzi wa Mbabazi Egide

Emmy aganira na gafotozi Christian warushinze na Malaika Uwamahoro nyuma y'igihe bakundana

Umuraperi K8 Kavuyo [Wegeranye na Christian] na Emmy [Uri inyuma na Malaika] bari mu batashye ubukwe

Byari ibyishimo ku nshuti, imiryango n'abandi bashyigikiye urugo rushya rwa Malaika na Christian

Christian Kayiteshonga akunze gufotora umukunzi we, no ku munsi w'ubukwe yaramufotoye

Esther Mbabazi wabaye umugore wa mbere utwara indege mu Rwanda yishimiye intambwe yatewe na Malaika n'umukunzi we Christian

Umuraperi K8 Kavuyo wakunzwe mu ndirimbo 'Hood Inyumve' yatashye ubukwe na Christian na Malaika


Abantu batandukanye bifurije urugo ruhire Malaika na Christian bakundanye igihe kinini

Miss Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda 2012 [wegeranye n'umukobwa wambaye ikanzu y'umukara] yatashye ubukwe

AMAFOTO: Egide Mbabazi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND