Mu rwandiko yanditse kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nzeri 2020 Ivan Minnaert aranenga FERWAFA ku bihano yahaye Rayon sports ndetse no kuba badakoresha zimwe mu ndimi FIFA n' u Rwanda bemera.
Kuri
uyu wa Mbere tariki 07 Nzeri 2020 ni bwo Akanama gashinzwe imyitwarire muri
FERWAFA kashyikirije ibaruwa Rayon sports kayibwira ko hazubahirizwa ibihano
birimo kutagura abakinnyi, kutagurisha abakinnyi ndetse no kutandikisha
abakinnyi muri FERWAFA kubera ko batubahirije igihe bagombaga kwishyurira Ivan
Minnaert amafaranga bamurimo.
Nyuma
yo kubona iyi baruwa, uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports Ivan Minnaert
yandikiye umunyamabanga wa FERWAFA, UWAYEZU Regis urwandiko avuga ko yatangaye cyane
akanatungurwa kubera ibyemezo FERWAFA yafatiye Rayon sports.
Yagize ati "Mu
cyubahiro cyanyu iki gitondo twakiriye imyanzuro y'Akanama gashinzwe
imyitwarire ariko ntungurwa, kandi ntangazwa no kubona ikipe itubahiriza
amategeko inzego zanyu zishyiraho idahanwa. Ubu baracyafite umwanya wo gukina
n'amafaranga yanjye kubera ko nta gihano bahawe. Iki cyemezo cyo ku wa Gatandatu ntabwo cyumvikana kuko kiratuma bakomeza gukina n'amafaranga
yanjye."
Ivan Minnaert ubu yibera mu Rwanda aho ari gukurikirana ikibazo cy'amafaranga ye
Ivan
Minnaert yakomeje mu ngingo zikurikira agaruka kuri byinshi harimo no kuba
abona imyanzuro y’Akanama gashinzwe imyitwarire mu ndimi atumva, ati "Turi mu
bihe bitandukanye nabasabye kujya mbona ibyanzuro muri rumwe mu ndimi mbasha
gusoma nibura n'igifaransa cyangwa icyongereza kuko zose zemewe n'u Rwanda
ndetse na FIFA”.
Muri
Mata 2018 ni bwo Ivan Minnaert yahawe akazi ko gutoza Rayon Sports ariko
azakwirukanwa muri Nyakanga 2018 amaze amezi agera ku mezi 5 dore ko yari
yabanje amezi agera kuri abiri atoza iyi kipe nta masezerano afite ahoraho.
TANGA IGITECYEREZO