Kampani y’Abayapani SkyDrive yakoze igerageza rya mbere ku modoka ishobora kugenda ku butaka ndetse no mu kirere, ikaba izamurikwa mu mwaka 2023.
Uko iterambere mu ikoranabuhanga ritera imbere ni uko
n’iterambere mu gutwara abantu n’ibintu naryo rikura. Ese wari uzi ko mu myaka
micye iri imbere ushobora kuzajya ugenda mu muhanda mu modoka yawe wabona mu
muhanda hari umubyigano w’imodoka mu muhanda zikubuza kugera aho ugiye ku gihe,
ugahita uhindura imodoka yawe indege? Ibi ntabwo bikiri inzozi.
Mu myaka 1880s ni bwo hakozwe imodoka ya mbere nyuma y’ibinyacumi
bibiri, muri North Carolina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakozwe indege ya
mbere. Magingo aya aho ikoranabuhanga rigeze ni uko hagiye guhuzwa imikorere y’ibinyabiziga
bibiri (Imodoka n’indege), ibi bije nyuma y’uko kampani y’abayapani ikora
ibijyanye n’ikoranabuhanga SkyDrive ikoze igerageza rya mbere ku modoka yo muri
ubu bwoko.
SkyDrive mu mushinga yatangiye mu mwaka wa 2012 wo gukora
imodoka ishobora kuguruka, kuwa 25 Kanama 2020 ni bwo hakozwe igerageza rya mbere ahazwi
nka Toyota Test Field mu Buyapani, igerageza ryakozwe mu minota ine. Mu ikorwa
ry’iki kinyabiziga SkyDrive yafatanyije na kampani zikomeye harimo Toyota,
Panasonic na Bandai Namco.
Igerageza ryamaze iminota ine
Tomohiro Fukuzawa umuyobozi wa SkyDrive yatangaje ko afite icyizere ko iyi modoka izaba yarangije gukorwa mu mwaka wa 2023. Fukuzawa yagize ati: ”Ku isi hari imishinga irenga 100 yo gukora iyi modoka, ariko iyi niyo imaze kugaragaza intsinzi ubwo yagurukaga harimo n’umuntu. ‘Ndizera ko abantu benshi bazifuza kuyitwara ndetse bazagubwa neza".
Iki kinyabiziga kizarangira gukorwa mu mwaka wa 2023
Bwana Fukuzawa yakomeje avuga ko byaba byiza abagize
iri tsinda ayoboye bagerageje bakongera igihe iyi modoka imara mu kirere ikava
mu minota 5 ikagera ku 10 byaba byiza ikagera no kuri 30, ndetse ko byazafasha
uyu mushinga wabo aho iki kinyabiziga cyazakoreshwa ku gutwara ibicuruzwa biva
mu Buyapani bijyanwa mu Bushinwa.
Mu kugenda iyi modoka ikoresha ibizwi nka Evtol (Electrical
vertical takeoff and landing) ni ukuvuga ko iyi modoka ikoresha amashanyarazi. Iki
kinyabiziga cyitezweho kuzagabanya ikoreshwa ry’ibibuga by’indege ndetse no
kugabanya umubyigano w’imodoka mu muhanda.
Iyi modoka itegerejweho gukemura ikibazo cy'umubyigano w'imodoka mu muhanda
Iki kinyabiziga kigizwe n’ikicaro kimwe gusa, moteri
8 ndetse na moteri zikoreshwa n’indege ku mpande ebyiri. Mu igeregezwa ryakozwe
iyi modoka yagurukijwe muri metero 3 mu kirere itwawe n’umuntu umwe.
Bwana Fukuzawa yatangaje ko mu mwaka wa 2023 bateganya
gutangira kugurisha iyi modoka aho izaba ifite ibyicaro 2 ikazaba igura hagati
$300,000 kugeza kuri $500,000 (Mu mafaranga y'u Rwanda, izaba igura hagati ya Miliyoni hafi 300 na Miliyoni hafi 500). Yakomeje avuga ko igiciro cyayo kizatangira kiri
hejuru ariko mu mwaka wa 2030 kizagabanuka.
SkyDrive ivuga ko hari imbogamizi zigomba gucyemurwa
mu ikorwa ry’iyi modoka harimo nko kureba uko hakongerwa igihe imara mu kirere,
kongera ingano ya bateri yayo, kureba uko hakorwa igenzurwa ryayo mu kirere
ndetse n’ibikorwa remezo ishobora gukoresha.
Si SkyDrive gusa ifite uyu mushinga wo gukora iki kinyabiziga dore ko hari n'izindi kampani zikomeye ku isi ziri gukora iyi modoka aha twavuga nka Boeing, Airbus ndetse n’izikora imodoka nka Toyota na Porsche.
Src: People & New York Times
TANGA IGITECYEREZO