RFL
Kigali

Ntawe utatangara! Ku myaka 6 umunyempano Isheja Ndahiro Elvine ahinduye ubuzima bw’umuryango w’abantu 7-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:7/09/2020 12:41
0


Isheja Ndahiro Elvine umwana muto ufite impano y’ubuhanzi yakoreye ubuvugizi umuryango w'abantu 7 wari ubayeho nabi, none ugiye kuva mu nzu wakodeshaga ibihumbi bitanu (5,000 Frw) ku kwezi wimukire ya makumyabiri na bitanu (25,000 Frw) nyuma yo gukusanyirizwa inkunga y’amafaranga asaga ibihumbi ijana na mirongo ine (140,000 Frw).



Sheja Ndahiro Elivine w’imyaka 6 we n'umuryango we batuye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza. Elivine wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, aganira na InyaRwanda TV yasobanuye aho igitekerezo cyo gukorera ubuvugizi uyu muryango cyavuye. 

Yagize ati ”Narabyutse ari mu gitondo ndavuga nti reka mfashe abantu Imana izampa umugisha". Akomeza avuga ko yabyukije se umubyara akamubwira ko afite umushinga wo gufasha abantu yiteguriye ibintu byose hanyuma umubyeyi we akamubwira ko bazabikora ku munsi ukurikiyeho bikamurakaza akarira nyuma umubyeyi we akaza kumwemerera ko bazabikora ku cyumweru.

Ku cyumweru hageze, babashyiriye umuceri, amavuta, isabune na kawunga. Isheja Ndahiro Elivine yavuze ko afite gahunda yo gushinga umuryango ufasha abababaye asaba abanyarwanda kumushyigikira. Umubyeyi we Ndahiro Yves yavuze ko n’ubwo nta bushobozi bafite, bashyigikiye cyane umwana wabo Elvine mu mushinga we, gusa anavuga ko hakenewe amasengesho kugira ngo haboneka abandi bantu bashobora gufatanya nabo.

We n’umugore we bakomeje basonanura byinshi ku buzima bw'uyu mwana ufite umutima wo gufasha kuva mu buto bwe banahishura uko hakusanijwe inkunga ku buryo ubu uyu muryango bafashije umaze kubona asaga ibihumbi ijana.

Ndahiro Yves ati ”Nyuma yo kubasura nabonye ubuzima babayemo mbona ubuzima buragoye cyane mpitamo gushaka ubundi buryo nshaka abantu bashobora kudufasha’’. Yakomeje avuga ko bakusanyije amafaranga arenga ibihumbi ijana na mirongo ine (140,000 Frw) anashimira buri wese wabigizemo uruhare.

Uyu muryango w’abantu 7 wahawe ubufasha utuye mu Karere ka Nyarugenge mu mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo. Inzu babagamo bishyuraga ibihumbi bitanu (5,000) ku kwezi bagiye kuyivamo bimukire mu ya makumyabiri na bitanu (25,000) kandi ngo yamaze kuboneka.


Iyi nzu ni yo uyu muryango wakoreshe ubuvugizi wabagamo

Haracyakenewe ubundi bufasha kugira ngo bagure umushinga wo kudoda udukapu bakuragamo amafaranga bityo bajye babasha kubona ayo kwishyura inzu no kubatunga. Nawe niba ufite umutima utabara no gushyigikira igikorwa cya Elvine wahamagara izi nimero ukabasha kubageraho: 0788564193.

Reba ikiganiro kirambuye kirimo ubuhamya butangaje bw’uyu muryango

I






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND