RFL
Kigali

Mu Bufaransa umugabo yatwitse igice cy’inzu ye mu gihe yagerageza kwica isazi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:7/09/2020 10:11
0


Uyu mugabo wo mu Bufaransa bivugwa ko afite imyaka igera kuri 80 y'amavuko, igihe yari arimo kurya, isazi yamwendereje nayo irimo gushaka kwirwanaho ni ko guhita yiga umugambi wo kuyica, gusa ntibyamuhiriye kuko yisanze inkongi y'umuriro yatashye inzu ye.



Umunyarwanda yaciye umugani agira ati ”Ibyago bigwira abagabo”, ubwo uyu musaza yari agiye gufata ifunguro rye rya nimugoroba, isazi yagendagendaga aho nayo ishaka gufata ibyayo kuri iryo funguro, yamuteye umujinya. Uyu musaza yafashe agakoresho kaba kifitemo ingufu nkeya z'amashanyarazi (electric racket) kagenewe kwica utu dusimba atangira kugerageza gukubita iyi sazi.

Ku bw'ibyago icupa rya gazi (gas) batekesha ryari ryagize ikibazo cyo gusohora gazi aha mu nzu ye iri i Dordogne mu Majyepfo y'u Bufaransa. Kugongana kwa gazi n'ako gakoresho yariho ashaka kwicisha isazi byahise bitera guturika, igikoni cyose kirashya n'igisenge cy'inzu ye kirangirika.

Ibinyamakuru byo muri aka gace bivuga ko, uyu mukambwe yagize amahirwe akahava amahoro kuko yahiye byoroheje ku kiganza, gusa nta muntu uzi niba iyo sazi yo yararokotse. Uyu mugabo yahise acumbikirwa ahantu hakambika abantu mu gihe umuryango we uri gusana ibyangiritse kubera urugamba n'isazi rwakongeje impanuka ya gazi.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND