RFL
Kigali

Perezida Paul Kagame yagarutse ku makimbirane avugwa mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/09/2020 18:20
0


Mu kiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye na Radiyo na Televiziyo Rwanda yatangaje ko ikibazo cy'amakimbirane abarizwa muri Rayon Sports atekereza ko cyakabaye cyarakemutse.



Kuri iki cyumweru tariki 6 Nzeri 2020 ni bwo Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA. Umunyamakuru yamubajije amakuru yo muri Rayon Sports, Perezida Paul Kagame asubiza ko niba ari iby'amakimbirane byakabaye byarakemutse.

Yagize ati "Iby'imipira yo mu Rwanda ntabwo nabiherukaga ariko numvise ngo niba harajemo ibintu by’amakimbirane, gusa nizere ko byacyemutse. Ndibuka mbivugana na Minisitiri wa Siporo Madamu Mimosa kandi numvaga inzira yabishyizemo igenda ibicyemura, ariko ntabwo mperuka amakuru ya vuba ahangaha. Naramwizeye nizera ko inzira imeze neza ndumva byakabaye byarabonye igisubizo".

Rayon Sports ikomeje kuvugwamo kutumvikana hagati y'inzego dore ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Nzeri 2020 abayoboye Rayon sports harimo n'abatavuga rumwe n'umuyobozi w'iyi kipe Bwana Sadate Munyakazi, bandikiye nabo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bamusaba ko yatesha agaciro icyemezo RGB yafashe cyo guhagarika inzego z'ubuyobozi bwa Rayon Sports.


Perezida Kagame yatangaje ko amakimbirane yo muri Rayon Sports yakabaye yarakemutse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND