RFL
Kigali

Umunyeshuri wari wararahiriye kuziyahura natarongora umukobwa wa Perezida Buhari yatabawe

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:6/09/2020 15:48
0


Umunyeshuri wari wararahiye ko natarongora umukobwa wa Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari azahita yiyahura, yatabawe n’ushinzwe itumanaho mu gipolisi cyo muri iki gihugu ahita yifuza kuba umupolisi.



Uyu musore witwa Abba Ahmed bivugwa ko yakundaga Hanan akaza kurahira ko natamubera umugore aziyahura. Uyu musore w’imyaka 22 wari uri kurangiza amashuri mu ishami ry’ibaruramari muri kaminuza ya Maitama Sule, ngo yagiye yereka uyu mukobwa urukundo amufitiye binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Facebook, Instagram n’ahandi aho yanatangarije ko aziyahura natamubera umugore.

Byaje kurangira uyu mukobwa wa Perezida ashyingiranwe n’undi musore witwa Muhammed Turad Sha’aban kuwa 4 Nzeri mu biroro byabereye Abuja. Gusakara ko kuba uyu musore aziyahura ngo byatumye Mba, umuporisi ushinzwe itumanaho ahita yitambika atangira kuganiriza uyu musore. 

Ngo yakoze uko ashoboye kugira ngo amubone biza kurangira yitabye terefone ye batangira kuganira amwereka ko atagomba kwangiza ahazaza he kubera ubukwe butari ubwe.

The Nigerian Trubune yatangaje ko nyuma y’inama z’uyu muporisi, Ahmed yasubitse gahunda zo kwiyahura anicuza kuba yaragize iyi ndahiro. Ngo yahise agaragaza ko agize ubushake bwo kwinjira mu gipolisi cya Nigeria kugira ngo akorere igihugu cye.

Ahmed yagize ati “Nashimishijwe n’ukuntu Mr Frank Mba yamvugishije. Naje no gushira uburakari nyuma y'uko CP Habu Sani yangiriye inama akambuza gukomeza ibyo bitekerezo. Umuyobozi wa polisi nawe yamburiye.”

Yakomeje agira ati “Naretse umugambi nari mfite. Sinzigera niyahura, nziyubaha ntegereze umugore nzita uwanjye. Nkunda ubuzima bwanjye, ndashaka kubaho nkuzuza inzozi zanjye.”

Abajijwe icyatumye akunda Hanan Buhari, yagize ati “ Namukundiye isura ye nziza, Namwiyumvisemo kubera ubunyangamugayo bwa papa we perezida Buhari, Nanamukunze kubera amashurinye.”

Uyu musore avuga ko atigeze agira amahirwe yo guhura imbonankubone n’uyu mukobwa wa perezida, icyakora ngo yageragezaga kumuha ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze kenshi no kuz’ababyeyi be. Gusa ngo ntazi niba yarigeze abona ko amukunda koko cyangwa niba ubwo butumwa yarabubonaga.

Ahmed ibyo kwiyahura yabivuyemo agaragza ko agiye gushaka umugore we wa nyawe, asoza yifuriza Hanan n’umugabo barushinganye kuzagira urugo ruhire, anabwira urundi rubyiruko rwo muri Nigeria gushyira igihe cyabo mu bifite umumaro aho kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga kumpamvu zitazashoboka.

Src: naijaonpoint






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND