RFL
Kigali

Imwe mu mafoto Ryan na Skye bifotoje nyuma y’ubukwe yakomerekeje imitima y’abantu

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:5/09/2020 14:01
0


Umusore n’umukobwa bo muri Leta ya Arkansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahindutse ku kimomo mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto adasanzwe bifotoje nyuma yo gukora ubukwe.



Ryan Myers w’imyaka 30 umugore we Skye w’imyaka 28 bifotoreje amafoto ateye ubwoba ku rutare rufite ubuhaname bwa metero 579 z’ubuhagarike. 

Muri ayo mafoto hari aho uyu mugore agaragara yarekuye ibiganza by’umugabo we agiye kugwa gusa inkuru nziza ni uko ataguye ahubwo ari ubuhanga bwakoreshejwe mu gufata iyo foto.

Uyu mugabo Ryan avuga ko we n’umukunzi we Skye basanzwe ari ba mukerarugendo bakunda gutembera mu bwato, kurira imisozi, gukambika mu mahema.

Ati “Duhora twiteguye gutemberera ahandi hantu haruta aho twagiye. Muri Kamena nyuma yo gukora ubukwe twashatse ko ubukwe bwacu buba igitangaza. Kuko Skye yari yatangiye ishuri ry’ubuvuzi anafite ikigo kita ku ndwara z’ibyorezo umwanya wo gutegura ubukwe watubanye muto.

Niyo mpamvu twashatse ahantu hazwi cyane, hazatuma ubukwe bwacu buguma mu mitwe y’abantu”. Ubukwe bwabo bwabereye ku rutare rwitwa ‘Hawksbill Crag’ bwitabirwa n’abantu 12. Ubukwe burangiye ni bwo ariya mafoto yafashwe.

Ryan akomeza avuga ko imbere y’ikanzu Skye yari yambariyemo imyenda asanzwe akoresha mu kurira imisozi. Kugira ngo iyi foto ifatwe hifashishije umugozi wifashishwa n’aburira imisozi ihananywe. Iyi foto yafashwe na gafotozi wabigize umwuga, w’agatangaza nk’uko Ryan yamwise.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND