RFL
Kigali

Gormahia yo muri Kenya yemeje ko yasinyishije Jules Ulimwengu wakiniye Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/09/2020 9:56
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Gormahia yo muri Kenya, bwemeje ko bwamaze gusinyisha rutahizamu w’Umurundi wakiniye Rayon Sports na Sunrise Fc zo mu Rwanda, Jules Ulimwengu, akazabakinira mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21.



Umunyamabanga Mukuru wa Gor Mahia, Sam Ochola, yemeje ko iyi kipe yamaze kumvikana na Jules Ulimwengu ukomoka mu Burundi.

Mu kiganiro yahaye ibitangazamakuru byo muri Kenya, Ochola yavaze ko impande zombie zamaze kumvikana ku masezerano y’imyaka ibiri azakinira Gormahia, ndetse mu minsi ya vuba asesekara muri Kenya.

Yagize ati “Jules Ulimwengu na we arimo. Twagiranye amasezerano ndetse ni umukinnyi wacu mu mwaka utaha w’imikino’’.

Hari hashize iminsi havugwa amakuru ko Ulimwegu agiye kugaruka muri Sunrise FC yamumuritse, ariko ubwe anyomoza ayo makuru avuga ko nta biganiro na bicye yagiranye n’iyi kipe ndetse ko nta gahunda yo kugaruka mu Rwanda afite.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru humvikanye andi makuru avuga ko uyu rutahizamu w’imyaka 21 agiye kwerekeza muri AFC Leopards yo muri kenya ihora ihanganye na Gormahia.

Ubuyobozi bwa Gormahia butangaza ko uyu mukinnyi akizitiwe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, ko ingendo z’indege n’izisubukurwa we n’abagenzi be ikipe yaguze bazahita berekeza muri Kenya.

Jules na bagenzi be bitezweho kuzafasha iyi kipe mu marushanwa atandukanye byumwihariko muri CAF Champions League.

Jules Ulimwengu yavuye mu Rwanda mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2019/20 utangira nyuma y’uko yambuwe indangamuntu y’u Rwanda mu nkubiri yo gukurikirana abazibonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahita yerekeza mu igeragezwa muri Shaanxi Chang’an Athletic yo mu cyiciro cya kabiri mu Bushinwa, ariko ntibyakunda ko ahakina kubera icyorezo cya Coronavirus cyahise gitangira muri icyo gihugu.

Ubwo yasubiraga iwabo mu Burundi, yari asigaje umwaka umwe w’amasezerano muri Rayon Sports nyuma yo kuyigeramo muri Mutarama 2019, avuye muri Sunrise FC na yo yagezemo mu mpeshyi ya 2018 avuye muri Les Jeunes Athletiques yo mu Burundi.

Mu mwaka umwe yamaze akina mu Rwanda, yatsinze ibitego icyenda mu mikino 13 yakiniyemo Sunrise FC mu gihe muri Rayon Sports yatsinze ibitego 11 bya Shampiyona n’ibitego bitanu mu Gikombe cy’Amahoro.

Jules Ulimwengu yamenyekanye cyane akinira Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND