RFL
Kigali

Rurageretse n’umwarimu w’imyaka 33 wasambanye n’umunyeshuri we w’imyaka 15

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:4/09/2020 9:56
0


Urukiko ruri gukurikirana ikirego kiri hagati yumwarimu wubatse w’imyaka 33 wakoranye imibonano mpuzabitsina n’umunyeshuri w’imyaka 15 nyuma aza kumwoherereza amafoto ye yambaye ubusa kuri Snapchat asakara ku ishuri hose.



Kandice Barber wo mu Bwongereza mu butumwa yoherereje uyu munyeshuri yanamubwiye ko ashobora kuba atwite inda ye nyuma y’uko baryamanye. Uku gusambana byabaye nyuma y’ibirori byo guhabwa ishimwe ryo muby’imyitozo ngororamubiri ishuri rya Buckinghamshires ryari ryakiriye.

Barber ahakana ibijyanye n’ubwo butumwa bwose akavuga ko konti ye ishobora kuba yarinjiriwe. Deregiteri w’iki kigo nawe yavuze ko yabonye ibyo gusambana kw’aba bombi binyuze muri ayo mafoto yacaracaye. Urukiko rwa Aylesbury rushinja uyu mwarimu gutwara uyu munyeshuri mu modoka ye akamujyana ahantu h’ibanga bagasambana.

Ngo byatangiye amutira terefone ye yiha imyirondoro ye yo kuri snapchart atangira kujya amwoherereza ubutumwa. Ngo yananyuzagamo akamubwira ko ari koga akamusaba niba yaza bakogana. Nyuma ngo yaje kuza kumukura ku ishuri mu masaha ya Sakumi n’imwe amujyana ahantu hibanga barasambana nyuma aza kumwoherereza amafoto ye yambaye ubusa ari nayo yasakaye ku ishuri.

Uyu musore ubwo yabazwaga na polisi yabanje guhakana ko yaryamanye n’uyu mwarimu nyuma aza kuvuga ko yabitewe n’uko yari yamaze kumubwira ko ashobora kuba atwite inda ye bimutera guhangayika. Mwarimu nawe waje no kugira ibyago byo gukuramo inda, yahakanye ibivugwa byose avuga ko umwana yari atwite yari uw’umugabo we.

Ubusanzwe uyu mwarimu uri mu mwanya wo kwizerwa n’abanyeshuri yigisha ngo ntiyakabaye yararyamanye n’umwana uri munsi y’imyaka 18 dore ko ntanundi mwarimu ubyemerewe kabone niyo baba bafitanye imibanire idasanzwe hagati yabo. Urubanza ruracyumva impande zombie kugeza igihe hazafatirwa umwanzuro.

Src: dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND