RFL
Kigali

Umutoma wa Liliane ku mukunzi we Alpha Rwirangira barushinze

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/09/2020 10:26
0


Liliane Umuziranenge warushinze n’umuhanzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda Alpha Rwirangira yamubwiye amagambo akomeye, avuga ko yabonye uwo umutima we wishimira.



Liliane Umuziranenge wakoze ubukwe na Alpha Rwirangira, ku wa 22 Kanama 2020, ntiyari asanzwe azwi mu itangazamakuru. 

Umuziranenge kuri instagram akurikirwa [Followers] n’abantu 1,187. Akurikira abantu 35 barimo umugabo we Alpha Rwirangira, umuhanzi Israel Mbonyi na Richard Mugwaneza wafashe amafoto y’ubukwe bw'abo.

Mu ijoro ry’uyu wa Kane, tariki 02 Nzeri 2020, Liliane yasohoye amafoto abiri, mwe imugaragaza ahoberanye na Rwirangira indi bafatanya akaboko bateye intambwe bagana imbere. 

Yanditse avuga ko yabonye uwanyuze Roho ye. Ati “Abafite inyota ntibazongera kuyigira ukundi. Kandi ushakisha azabona icyo ubugingo bwe bwifuza. Nabonye uwo Roho yanjye ikunda.”

Liliane yarengejeho indirimbo za Salomo 3: 4 hagira hati "Tugitandukana gato, mbona uwo umutima wanjye ukunda. Ndamufata nanga kumurekura, kugeza ubwo namugejeje mu nzu ya Mana, mu cyumba cy'uwambyaye."- Salomo yabaye umwami wubakiye uwiteka urusengero, akaba umuhungu wa Dawidi.

Ni ubutumwa bwavuzweho na benshi babifurije kurushinga rugakomera. Ni mu gihe Alpha Rwirangira, we yakoresheje ‘emoji’ zigaragara ko yasaye mu nyanja y’urukundo rwe na Liliane.

Alpha Rwirangira yabwiye INYARWANDA, ko kuri uyu wa Gatanu ashyira ku mugaragaro integuza ya filime y’uruhererekane yitwa ‘The Rwirangiras Series’ ivuga ku rugendo rw’urukundo rwe na Liliane Umuziranenge.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ‘Yes’ yavuze ko iyi filime izatangira gutambuka kuri shene ye ya Youtube, guhera mu cyumweru gitaha.

Liliane Umuziranenge yabwiye Alpha Rwirangira ko Roho ye imwishimira

Alpha Rwirangira yarushinze na Liliane agaragiwe n'inshuti ze, imiryango n'abandi

Alpha Rwirangira yavuze ko filime ivuga ku rukundo rwe na Liliane isohoka mu cyumweru gitaha

Rwirangira avuga ko muri iyi filime azagaragaza buri ntambwe yateranye na Liliane n'umunyenga w'urugo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND