RFL
Kigali

Denzel Washington yahaye icyubahiro Chadwick Boseman uherutse guhitanwa na Cancer

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:2/09/2020 18:03
0


Intumwa ya Washington ibinyujije kuri CNN yagaragaje ubutumwa bushimira ndetse bukanaha icyubahiro Boseman wapfuye mu cyumweru gishize afite imyaka 43 nyuma yo kurwana na kanseri y’amara mu gihe cy’imyaka 4.



Chadwick Boseman wiswe “Denzel Washington” wo mu gihe kizaza kandi ikintu cya mbere yibukirwaho ni ukugira roho nziza. Mu butumwa Denzel Washington yanyujije kuri CNN bwagiraga buti: ”Boseman yitondaga, yagiraga roho nziza kandi yari n’umukinnyi mwiza w’umuhanga, azakomeza kubana natwe ubuziraherezo binyuze mu bihangano bye by’indashyikirwa kubera umwuga we muto ariko w’icyamamare. Imana ihe umugisha Chadwick Boseman”.

Mu ijoro ryo cyumweru gishize tariki ya 30 Kanama 2020 nibwo Teliviziyo ya ABC by’umwihariko yahaye icyubahiro Chadwick Boseman ibinyujije mu cyo yise “A Tribute For A King” nyuma y’uko n'ubundi hari hamaze gutambuka ikiganiro ku buntu kivuga kuri Black Panther.

Mu gihe kidasanzwe cyo kuzirikana Chadwick, umukinnyi w’ama filime uzwi cyane, Phylicia Rashad yavuze ku mateka y’igihe yatoje Chadwick  ubwo yigishaga muri kaminuza ya Howard, Chadwick nawe yanyuzemo. 

Rashad avuga ko icyo gihe yakiriye telephone imubwira ko itsinda ry’abanyeshuri be ryagenzuwe kandi ryemerewe kwakirwa muri British American Drama Academy’s Midsummer program, ariko kubera ko nta bushobozi abo banyeshuri bafite batazakirwa. Icyo gihe nahise mpamagara inshuti yanjye tubiganiraho ihita imbwira ko izambonera ayo mafaranga abana bakabasha kujya muri rya shuri.

Iyo nshuti nta yindi ni Denzel Washington nk'uko Chadwick yabitangaje umwaka ushize ubwo yashimiraga Denzel mu ijambo yamugejejeho icyo gihe agira ati: ”Nk'uko byagenwe nari umwe mu banyeshuri yishyuriye, tekereza wakiriye ibaruwa ikubwira ko amafaranga yawe y’ishuri yishyuwe kandi ko umugira neza wayishyuye nta wundi uretse umukinnyi wa filme mwiza ku Isi”. Ibi byabaye ubwo Denzel yari yatoranyijwe nk’ugomba guhabwa igihembo cya Lifetime Achievement Award 2019 cyo  muri Amerika.


Chadwick Boseman (Ibumoso) na Denzel (Iburyo)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND