RFL
Kigali

Dore ibintu 13 abagore n'abagabo bakora mu buryo butandukanye

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:2/09/2020 15:53
0


Umugore n’umugabo baratandukanye cyane. Hari byinshi bibigaragaza, gusa muri iyi nkuru turivugira bike mu bigaragaza itandukaniro riri hagati y’umugabo n’umugore twibanze ku bintu bakora mu buryo butandukanye.



1.Kwayura

 

Abagabo iyo bayuye bapfuka umunwa bakoresheje igipfunsi, mu gihe umugore iyo yayuye apfuka umwunwa akoresheje ikiganza. Birashobora ko aribyo babona bigaragaza ubwiza n’ubugore, abagabo kwayura bagapfuka umunwa n’igipfunsi bibagaragaza nk’abanyembaraga.

 

2.Gukuramo imyenda

 

Abagabo iyo bagiye gukuramo umupira banyuza amaboko hejuru y’urutungu bagafata ikora ry’umupira bagakurura mu gihe abagore iyo bagiye gukuramo umupira babisikanyiriza amaboko imbere bagafatira umupira munsi y’amaha bakazamura.

 

3.Kuzamura ikiganza

 

Iyo basabwe kuzamura ikiganza, abagabo ahari kubera ko ntacyo baba bashaka guhisha berekana mu kiganza mu gihe abagore berekana inyuma y’ikiganza. Abagore bashobora kuba baba bashaka kwerekana ubwiza bw’inzara.

 

4.Kujugunya balo

 

Abagabo iyo bagiye kujugunya umupira wo gukina, bajyana amaboko inyuma banyujije hejuru y’umutwe bakabona bakayazana imbere n’imbaraga. Abagore iyo bagiye kujugunya balo bayifata mu biganza byombi bagashiburira imbere yabo bajyana hejuru. Impamvu ituma babikora gutya ntabwo iramenyekana.

 

5.Kwicara

 

Abagore iyo bicaye bakunda kugereka akaguru ku kandi, mu gihe abagabo bakunda gutandukanya amaguru kamwe kakajya ukwako akandi ukwako. Ibi biterwa n’uko ahanini abagore n’abagabo batambara imyambaro iteye kimwe. Umugore wambaye ijipo cyangwa ingutiya ntabwo yakwicara ngo atandaraze byamwambika ubusa, iyi niyo mpamvu ituma begeranya amaguru byaba na ngombwa bakayagerekeranya.

 

6. Kumva amajwi

 

Inzobere zivuga ko amatwi y’abagore afite ubushobozi bwo kumva amajwi kurusha ay’umugabo, by’umwihariko iyo bigeze ku majwi y’umwana uri kurira cyangwa urusaku rw’ifirimbi. Umugabo arakomeza agasinzira umwana ari kurira nk’aho nta cyabaye mu gihe umugore aba yabyumvise kare.

 

Iyo ipusi ivugiye ahantu kure umugore afite ubushobozi bwo kubyumva umugabo ntabyumve gusa umugabo afite ubushobozi bwo kumenya icyerekezo ijwi rivugiyemo kurusha umugore.

 

7.Gutandukanya iburyo n’ibumoso

 

Ubushakashatsi bugaragaza ko ubwonko bw’umugabo bufite ubushobozi bwo kumumenyesha iburyo bwe kurusha ubw’umugore. Umugore iyo umusabye guhindukirira ibumuso bimusaba kubitekerezaho, agatekereza ku kiganza yambaye ho impeta, akaboko yandikisha kugira ngo amenye ibumoso bwe mu gihe umugabo bimufata amasagonda make cyane akaba yamenye gutandukanya iburyo n’ibumoso.

 

8. Kureba

 

Amaso y’abagabo ntabwo afite ubushobozi bwo kubona ibintu biri mu byerekezo bitandukanye, niyo mpamvu abagabo bakunze gushinja abagore kubahisha ibikoresho. Ukumva umugabo ari gutongana ngo ariko amasogisi yanjye,imfunguzo zanjye, ikofi yanjye muba mwabihishe he. Ni ukubera ko amaso y’abagabo akora nk’indebakure ‘binocular’ abona ibintu biri mu cyerekezo kimwe, afite icyo mu Cyongereza bita ‘Tunnel vision’.

 

Amaso y’umugore yo afite ubushobozi bwo kubona ibintu biri mu byerekezo bitandukanye, mu Cyongereza babyita ‘peripheral vision’. Iyi niyo mpamvu muri parikingi umugore adapfa gukobora imodoka ye cyangwa izindi nk’uko bibaho ku bagabo.

  

9. Kuzirika ikanzu yo kogana

 

Abagabo ikanzu yo kogana bayizirikira mu rukenyerero mu gihe abagore bayizirikira mu nda hejuru. Bikekwa ko impamvu abagore bayizirikira hejuru ari uko baba bashaka kugaragaza imiterere yabo n’ubwo baba bambaye ikintu gitaratse cyane. Abagabo ibyo kugaragaza imiterere y’umubiri wabo ntabwo baba babyitayeho.

 

10. Gusobanura ibintu

 

Umugore n’umugabo iyo binjiye mu cyumba kirimo abantu benshi  icyo  umwe yitaho sicyo undi yitaho. Umugore iyo yinjiye mu cyumba kirimo abantu benshi arebamo ko hari abantu baberewe n’ababeranye n’abataberanye.

 

Mu gihe umugabo ikintu cya mbere areba ari aho ashobora kunyura akiza amagara ye igihe byaba ngombwa (exit) no kureba ko muri icyo cyumba harimo abantu baziranye, cyangwa umugizi wa nabi.

 

11. Kurangiza inshingano

 

Ubwonko bw’abagabo buteye ku buryo bubategeka gukora ikintu kimwe bakakirangiza bakabona kugira ikindi bakora. Umugabo uramutse umuvugishije ari kwiyogosha uba umwongereye ibyago byo kwikata. Mu gihe abagore bafite ubushobozi bwo gukorera imirimo myinshi rimwe kandi ntihagire icyangirika.

 

Ibi hari ababihuza n’imikorere y’ubwonko gusa hari abavuga ko ari ubushobozi bushingiye ku bunararibonye kuko kera umugabo yahigaga gusa mu gihe umugore yabaga yasigaraganye n’abana mu rugo agomba guteka akabagaburira kandi agakora n’imirimo yose yo mu rugo ari umwe kandi ari myinshi.

 

12.Guhangana n’ibibazo

 

Abagore iyo bahuye n’ikibazo bahamagara ba nyina, inshuti cyangwa abaturanyi bakababwira ikibazo bagize cyangwa bakajya ku mbuga nkoranyambaga no muri za ajenda zabo bakandika ibyabayeho bikabafasha gutuza. Abagabo bo iyo bahuye n’ikibazo bajya mu nzu bagakinga bakareba televiziyo cyangwa bakaryama ahantu hatuje, bamara gutuza bagashaka igisubizo cy’icyo kibazo, igisubizo kikava muri bo.

 

13.Kwibuka amakuru

 

Ubwonko bw’abagore bugereranywa n’akabati kuzuye ibikoresho bitandukanye kandi buri gikoresho kikaba mu mwanya wacyo. Umugore yibuka umuntu wese bahuye n’uko byagenze, yibuka buri muntu baziranye n’ubwoko bw’ibiryo akunda, afata mu mutwe amatariki y’amavuko y’abantu, akibuka icyo nyina yamusabye gukora, n’ibyo abana bakeneye kugira ngo bage ku ishuri.

 

Mu gihe abagabo yibuka gusa ikintu cy’ingenzi. Ibi ngo bituma abagabo hari ubwo bashinja abagore kubasaba kubika amakuru atari ngombwa.

 

Nta mpamvu yo guterwa ikibazo no kuba hari ibyo abagabo n’abagore bahuriyeho cyangwa badahuriyeho. Kuba abantu batandukanye nibyo bituma bakundana kandi nibyo bituma habaho ikintu cya maji kizwi nk'urukundo.


Src: Blightside





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND