Kigali

Abanyarwandakazi babiri begukanye amakamba mu irushanwa ry’ubwiza ryo kuri Internet-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/09/2020 12:01
0


Abanyarwandakazi b’abanyamideli babigize umwuga Mary Castro na Brenda Iradukunda begukanye amakamba mu irushanwa ry’ubwiza ryaberega kuri internet ryari rihuje abakobwa bo ku mugabane wa Afurika.



Aba banyarwandakazi bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abakobwa 16 bakuwemo 10 begukanye amakamba mu irushanwa ry’ubwiza ryitwa Most Beauty Queen in Africa ritegurwa n’abanya-Nigeria.  

Ryasojwe mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 01 Nzeri 2020. Mary Castro yegukanye ikamba ry’umunyamideli wahize abandi muri Afurika [MBQA Model] n’aho Brenda Iradukunda yegukana ikamba rya Miss Universe [MBQA Universe]-Abategura iri rushanwa bavuga ko afite inkomoko mu Rwanda no Burundi.

Tobechi ni we wegukanye ikamba riruta andi aho yegukanye irya Most Beauty Queen in Africa World. Byatumye aba umunya-Nigeria wambere wegukanye iri kamba kuva iri rushanwa ryatangira.

Tobechi yanditse avuga ko yishimiye ikamba yegukanye ryatumye yinjira mu muryango mugari w’abakobwa bamaze guhatana muri iri rushanwa kuva ritangiye.

Uyu mukobwa yashimye abantu bose bamushyigikiye, by’umwihariko umujyanama we wamubaye hafi ye kugeza yegukanye iri irimba.

Yavuze ko azashyira imbere gushyikirana na buri umwe. Ati “Ndashima buri umwe wanyeretse urukundo kuva ninjira muri aya marushanwa. Ni iby’igiciro gushyigikirwa namwe. Twahuye n’imvune ariko zadusigiye amasomo. Murakoze.”

Tobechi kandi yagaragaje ubutumwa bw’inshuti ze bamwifurije kunogerwa n’itsinzi ye, anerekana kontaro azashyiraho umukono we.

Umukobwa witwa Vivian Nzubechukwu Okonkwo yegukanye ikamba rya MBQA Africa. Asanzwe amurika imideli ndetse ni rwiyemezamirimo wafunguye kompanyi yise ‘vivianturkeywholesales’ ikorera mu Bwongereza, Vietnam, Turkey, Amerika n’ahandi.

Kidist yegukanye ikamba ry’umukobwa wahize abandi mu bijyanye n’ubukerarugendo [MBQA Tourism] n’aho Makiteshe yegukana ikamba ry’uwahize abandi mu myitwarire [MBQA Personality].

Abategura iri rushanwa bavuze ko mu Ukwakira 2020 ari bwo bazatangaza abakobwa bazaba ba Ambasaderi babo mu Burasirazuba bwa Afurika, Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Afurika yo Hagati.

Iri rushanwa ribera kuri internet, nta birori bitegurwa ngo umukobwa yambikwe ikamba ahubwo byose bitangarizwa kuri internet ndetse n’ibizamini abakobwa babikora bifashishije ikoranabuhanga.

Mu 2018 umunyarwandakazi Tania Muvunyi yitabiriye iri rushanwa yegukanye ikamba ry’umunyamideli mwiza. Uyu mukobwa azwi cyane muri Miss Rwanda ubwo yahangaraga agatuka akanama nkemurampaka.

Mu 2019, u Rwanda rwaserukiwe n’Abanyarwandakazi Dushime Marlène na Mukamusoni Aline Amike, umunyamideli ukorera muri Ghana.

Umunyarwanda Brenda Iradukunda wegukanye ikamba rya MBQA Universe

Abategura iri rushanwa bavuga ko Iradukunda afite inkomoko mu Rwanda no mu Burundi

Umunyarwandakazi Mary Castro yegukanye ikamba ry'umunyamideli wahize abandi muri Afurika

Mary ukurikirwa n'abantu barenga ibihumbi bine kuri instagram asanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga

Makiteshe yegukanye ikamba ry'uwahize abandi mu myitwarire

Makiteshe asanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga uri mu bari bahataniye Most Beautiful Queen in Africa

Umunya-Nigeria Tobaychi yegukanye ikamba MBQA World, ashima uko yashyigikiwe

Uyu mukobwa asanzwe akorera mu bihugu bitandukanye amurika imideli






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND