RFL
Kigali

Hector Berlin, myugariro w’Arsenal agiye gutera ibiti 58617 mu ishyamba ry’ Amazon

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:2/09/2020 11:09
0


Muri Kamena umukinnyi w’umunya-Espagne akaba anakinira ikipe y’Arsenal, Hector Berlin yiyemeje kuzatera ibiti mu ishyamba ry’Amazone. Kuva icyo gihe, uyu, yari yariyemeje y'uko buri uko Arsenal izajya itsinda umukino azajya agenera ababungabunga iri shyamba ibiti 3000.



Binyuze ku rubuga rwa, One Tree Planted, umuryango udaharanira inyungu watangaje yuko bashimira by’umwihariko Hector Berlin ku bw’igikorwa cy’urukundo yagaragaje mu kubungabunga ibidukikije. Iki cyemeze Berlin yagifashe nyuma yaho iri shyamba ry’Amazone rifatwa nk’ibihaha by’isi ryibasiwe bikomeye n’inkongi kimwe n’ibikorwa bya muntu.

Hector Berlin w’imyaka 25, nk'uko byavuzwe ruguru, mu kwezi kwa gatandatu nibwo yafashe icyemezo cyo gutera ibiti muri Amazone. Na we ubwe binyuze ku rubuga rwa Twitter yashimiye abamushyigikiye muri iki gikorwa. Nkuko Berlin yariyabitangaje iki gikorwa cyagombaga kurangirana n’igihe shampiyona y’ubwongereza yagombaga kurangira dore ko yari yatangiye mu gihe yari ku hafi ku musozo.

Ingemwe z’ibiti 56817 bizaterwa na One Tree Planted ndetse n’umuryango Black Jaguar Foundation hagati mu gihugu cya Brasil mu muhora witiriwe Araguaia Biodiversity Corridor. Gahunda yo gutangira gutera ibi biti izatangira mu Ugushyingo muri uyu mwaka. Ntawamenya niba iki gikorwa kizasozwa koko akiri umukinnyi wa Arsenal dore ko ikipe ya Paris Saint Germais yatangiye kumunuganuga nk'uko bitangazwa n’umunyamakuru Dave Hytner wa The Guardian.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND