RFL
Kigali

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burahakana bwivuye inyuma ibibazo byose Kapiteni wayo Rugwiro yagaragaje

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/09/2020 22:28
0


Nkurunziza Jean Paul umuvugizi w'ikipe ya Rayon Sports arahakana ko nta kibazo na kimwe kiri mu ibaruwa Rugwiro Herve Kapiteni wa Rayon Sports yatangaje, akanavuga ko bamaze kwishyura ibirarane byose bari bafitiye abakinnyi.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri  tariki 1 Nzeri 2020 ni bwo Kapiteni w'ikipe ya Rayon Sports Rugwiro Herve yandikiye ubuyobozi bukuru bwa Rayon Sports abugezaho ibibazo bigera kuri birindwi abakinnyi abereye Kapiteni bafite anabibutsa kuba babikemura.

Muri ibyo bibazo harimo kubibutsa ko abakinnyi bagomba guhembwa ibirarane byose bafitiwe ndetse n'uduhimbazamusyi batahawe, ukongeraho amafaranga bamwe mu bakinnyi batabonye ubwo bagurwaga.

Umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul aganira n'itangazamakuru, yahamije ko nta bibazo byavuzwe mu ibaruwa ya Kapiteni Rugwiro bazi.  Yagize ati "Ibibazo byose Rugwiro yatubwiye twe nk'ubuyobozi twasanze nta na kimwe tuzi kuko ahanini aravuga ku bibazo by'imishahara, ndetse n'amafaranga abakinnyi bagombaga guhabwa bageze mu ikipe, kandi burya umukozi agira amasezerano ye.

Abakinnyi bose twarumvikanye umwe kuri umwe, hari amasezerano twagiranye mu nama yabaga ubwo Covid-19 yatangiraga twemeranywa ko imishahara yo mu gihe cya Covid-19 itazakunda kuko ikipe ntaho yayikura, kandi nta mukozi n'umwe wakoraga akazi k'ikipe.

Ikindi kandi navuga nk'inkuru ikirarane twari dufitiye abakinnyi twamaze kukibishyura byarangiye, rero mu masezerano buri mukozi yasinye ku giti cye, avuga ko mu gihe cya Covid-19 nta kintu azabaza ikipe. Ibintu byose rero ndumva twarabitunganyije nta kibazo abakozi bafitanye n'ikipe."

Si ubwambere Ubuyobozi bwa Rayon Sports buriho bwandikiwe ibaruwa na Kapiteni w'ikipe, dore ko na Eric Rutanga werekeje muri Police FC yigeze kwandikira Ubuyobozi bwa Rayon Sports abasaba ko bacyemura ibibazo by'amafaranga bari bafitanye n'abakinnyi.


Ibibazo byose bikubiye muri iyi baruwa ya Rugwiro Herve byamaganiwe kure na Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND