RFL
Kigali

Knowless yavuze inkomoko y’izina ‘Drago’ yise Clement anahishura ko bari gutekereza gukurikiza Or

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/09/2020 13:03
0


Umuhanzikazi Butera Knowless ufite izina rikomeye muri muzika Nyarwanda, yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugabo we Ishimwe Karake Clement yise ‘Drago’ ku bw’ibikorwa amaze gukora mu muziki Nyarwanda.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Nzeri, Ishimwe Karake Clement umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Kina Music arizihiza isabukuru y’amavuko. 

Ni isabukuru isanze muri uyu mwaka yaramaze gufasha abahanzi be Igor Mabano na Nel Ngabo kumurika Album zabo za mbere.

Isanze kandi ari gufasha umugore Knowless Butera gutegura Album ya Gatanu azamurika mu mpera z’uyu mwaka. Iyi sabukuru kandi isanze amaze imyaka ine arwubakanye na Butera.

Inshuti ze n’abandi bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, by’umwihariko umugore we Knowless yamubwiye ko yanyuzwe no gufatanya nawe urugendo rw’umubizima.

Ati “Drago (Ishimwe Clement)! Wambereye umugisha mu gihe cy’imyaka myinshi. Ntawundi mufasha ukuruta nari kwifuza gufatanya nawe urugendo rw’ubuzima. Nkwifurije isabukuru nziza.”

Knowless yabwiye INYARWANDA, ko nta gihe kini gishize inshuti za hafi za Ishimwe Clement zitangiye kumwita ‘Drago’ ku bw’imishinga ikomeye y’indirimbo amaze gusohora n’ibindi bikorwa.

Yavuze ko hejuru yo kuba ari izina ryumvikanisha imirimo ye myiza, binaherekezwa no kuri mwita mu rwego rwo kwishimisha.

Ni izina avuga ko Clement akunda, ku buryo ngo n’iyo barimwise nawe arabyishimira.

Ati “[Aseka] ni izina ry’akabyiniriro tumwita. Tugendeye kuri ziriya filime zarimo ba debande n’abandi. Niko dukunda kumuserereza. Biramusetsa!”

Uyu muhanzikazi yavuze ko abo mu muryango wa Kina Music bongereye utubyiniriro ku mazina yabo, ndetse ngo we bamwita ‘Mama w’abana ‘

Knowless yavuze ko yifuriza umugabo we Ishimwe Clement, ibyiza byose ijuru ritanga, kuramba no guhirwa mu byo yerekezaho amaboko byose.

Uyu muhanzikazi kandi avuga ko byaba ari umugisha ukomeye kuri bombi Imana ibahaye umuvandimwe wa Ishimwe or Butera ashingiye ku kuba yarakuranye inzozi zo kuzagira umuryango mugari.

Ati “Byanze bikunze ubitekerezaho, kuko inzozi nagize zari ukuzagira umuryango munini kuko ntawe mfite munini urumva rero nk’umuntu ushaka kuzagura umuryango ugomba kubitekereza. Ariko Imana n’iyo igena.”

Muri muzika, Knowless Butera yavuze ko yitegura gusohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘Player’.

Ku wa 23 Nyakanga 2020, nibwo Knowless Butera yasohoye amashusho yafatiwe muri studio y’indirimbo ‘Player’ amaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 126.

Ni indirimbo yatanzweho ibitekerezo birenga 180, gusa Knowless avuga ko yamaze gufata amashusho yayo y’umwimerere kandi ko azasohoka mu minsi iri imbere.

Butera Knowless yifurije isabukuru nziza y'amavuko umugabo we Ishimwe Clement

Knowless yavuze ko basigaye bita umugabo we 'Drago' bitewe n'ibikorwa amaze gukorera muri muzika nyarwanda n'ahandi

Knowelss yavuze ko we na Clement bari gutekereza gukurikiza Or, kuko ashaka kwagura umuryango






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND