Umuhanzi agira igitekerezo akagihuza n’ubuzima busanzwe bwa rubanda ariko guhimba igihangano agendeye ku byamubayeho cyangwa bitaramubaho. Kuri ubu umuhanzi Sody Utuje yashyize hanze indirimbo yise “Gute ?” ivuga ku nkuru mpamo yabonye.
Nyuma y’indirimbo nshya “Gute ?” ya Sody, twaganiriye aduhishurira ko yayanditse ashingiye ku nkuru y’ubuzima bukakaye yabonye ubwo yari kwa muganga aho
yarebaga ubuzima bw’abantu baba barwariyeyo n’imibereho yabo.
Mu magambo ya Sody ku gitekerezo cy’indirimbo ye nshya “Gute ?”
yagize Ati:” Igitekerezo cyayo cyaje ndi kwa muganga ituma nibaza
ibibazo byinshi, bitewe n’ububabare abantu nabonaga impande bari bafite
ndetse n’ibyo mbona mu buzima busanzwe. Ubuzima buragoye noneho wakubitiraho
COVID-19 biba ibindi bindi kuko twese
ntabwo ari ko turya bitworohereye”.
Yungamo ati: “Nitegereje uburyo mbayemo bituma nandika ariya magambo asobanura ko ubuzima bwose bugoye hari bamwe
nagereranya ko bari muri
gereza batazabasha gusohokamo kuko ubuzima bwadukatiye
igifungo cya burundu twese turi kugerageza gushaka ibyo kurya bya buri munsi.
Ntabwo byoroshye nanye ntabwo mbyumva niyo mpamvu nibajije ikibazo ngo “Gute?” ariyo ndirimbo yanjye.
TANGA IGITECYEREZO